Mu karere ka Rutsiro inkuba yakubise abaturage 3 umwe muribo ahita apfa. Ubuyobozi bw’Umurenge byabereyemo busaba abaturage kwirinda kugama ari ikivuge mu gihe cy’Imvura kandi bakanirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 17 Gashyantare 2022, mu rugo rw’Umuturage witwa Nzubakurugo Boniface, mu murenge wa Mukura, akagari ka Mwendo ho mu mudugudu wa Rugari.
Abakubiswe n’inkuba bari bagiye kugama imvura yagwaga mu rugo ni Nkurunziza Anastasie, Nzabahimana Fidel bahise batabarwa bakajyanwa ku Ivuriro rito rya Mataba, mu gihe Iradukunda Penelope yahise ashiramo umwuka.
Bisangabagabo Sylvestre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura byabereyemo yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda gukoresha ibyuma mu gihe cy’Imvura.
Ati “Amakuru twayamenye ku mugoroba, babiri bahita bajyanwa kuri Poste de Sante ndetse bo ntacyo babaye, umwe niwe wahise ashiramo umwuka.”
Bisangabagabo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kugama munsi y’Ibiti mu gihe cy’Imvura, kwirinda kugama ari ikivuge, guhagarara mu miryango y’inzu igihe imvura irimo igwa, kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga(terefone) mu gihe imvura irimo igwa ndetse yanabasabye kwirinda kwitwikira imitaka ifite ibyuma hejuru.
Muri aka karere ka Rutsiro ikabazo cy’Abaturage bakubitwa n’Inkuba si icya none kuko no mu kwezi kwa Gashyantare 2021 mu murenge wa Musasa nabwo inkuba yakubise abaturage batatu umwe ahita apfa. No muri Kanama 2021 mu murenge wa Mushonyi inkuba yakubise Umugore n’Umugabo baryamye bahita bapfa.
