Abaturage bo mu mudugudu wa Kabacuzi bavuga ko umusaza witwa Bayagambe Innocent uri mu kigero cy’imyaka 64 y’amavuko uba mu nzu y’icyumba kingana na metero acumbikiwemo n’umuturage amuha umuryango umwe w’igikoni none nayo ikaba igiye kumugwaho kandi akaba adafite amikoro yo kuba yakwiyubakira inzu, ariko ubuyobozi ntacyo bwafashije uyu musaza nk’uko abaturanyi be babibwiye Rwandanews24 ubwo yahageraga.
Uyu musaza witwa Bayagambe Innocent avuga ko atagira umugore n’abana, akeka ko bapfuye kuko kuva mu 1994 atigeze yongera kubabona bikaba binemezwa n’abaturanyi be bari banaturanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Atuye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagali ka Nyamugali, umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Kalisa Appolinaire ni umuturanyi w’uyu musaza, avuga ko ubuyobozi bwamwirengagije kuko mu mudugudu batuyemo nta mukene cyangwa undi muntu ubabaye kurusha uyu musaza aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Abayobozi bacu ntacyo bafasha abatishoboye kurusha abandi kuko niba habaho gufasha no kugoboka abakene nyakujya ntabwo Bayagambe aba ameze gutya. Uyu musaza yarirengagijwe ku buryo bugaragara, ahubwo abakora ubuvugizi nimwe dutegerejeho kuzanzamuka kwe kuko abayobozi bafasha abafite icyo babaha sinatinya kubivuga pe. Iyo udafite icyo utanga ntawe ukureba pe! Nka Bayagambe wo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe nta muyobozi w’ino wamutekerezaho ngo afashwe .”
Mu mwaka wa 2016 nibwo inzu uyu musaza yabagamo yasenywe muri gahunda y’Igihugu yo guca ‘nyakatsi’. Kuva icyo gihe ntiyigeze abona ubufasha nk’umuntu utishoboye. Ati: “Ndi umukene kandi ndashaje simfite imbaraga zo kuba nakwizamurira inzu ngo byibura mbone aho kurambika umusaya. Iyi nzu mbamo ni umugiraneza wancumbikiye, ariko igiye kungwaho ntabwo imvura y’itumba izasiga mfite aho kwikinga.”

Abajijwe uko inzu ye ingana yagize ati: “Ni akarangarizwa ka metero imwe, niho ncana nkanaryamamo.”
Mukamazera nawe aganira na Rwandanews24 yagize: “Abatishoboye tuzi ko bafashwa, ariko Bayagambe impamvu adafashwa ni uko atagira icyo atanga. Hashize amezi 4 atangiye guhabwa ingoboka y’abageze mu za bukuru, ariko yayibonye ari uko yari yararwaye malariya yenda gupfa abaturage duhuruza ubuyobozi bubonye ko ashobora kutamara kabiri bamushyira ku nkunga y’ingoboka.”
Abaturanyi b’uyu musaza bavuga ko n’ubwo haboneka inkunga yo gufasha abatishoboye badashobora kuyifata Bayagambe atarayifata kuko ntawe ubabaye kumurusha.
Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Bwana Sebintu Jena de Dieu, ntiyashatse kugira byinshi atangaza ku kibazo cy’uyu musaza atanga igisubizo kigira giti:”Tugiye kubikurikirana.”
Abajijwe niba bagiye gukurikirana bakamenya niba uyu musaza atifashije ngo afashwe cyangwa niba basanzwe bazi ko atifashije bakaba bagiye kumushakira aho kuba, uyu muyobozi ntacyo yabitangajeho.
Abaturage barifuza ko uyu musaza yabona icumbi n’uburyo bwo kubaho bwunganira inkunga y’ingoboka kuko idahagije ukurikije imibereho ye, n’umuryango w’igikoni yacumbikiwemo n’umuturanyi ugiye kumugwira.
