Muri iki gihe, uko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abakoresha ikoranabuhanga uzamuka, ni nako ibikoresho by’ikoranabuhanga bya orijinare birushaho gukorwa n’inganda zitandukanye, ariko na none ba rusahurira mu nduru nabo ntibasinzira bashaka kwigana ibikoresho by’ikoranabuhanga. 85% by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigira orijinare na pirate. Yaba ari ibya orijinare n’ibya pirate byose ku isoko biragurwa kandi cyane. Uyu munsi Rwandanews24 yifuje kuvuga kuri telephone ngendanwa[Mobile phone], kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga cyifashishwa n’abantu beshi ku Isi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ese ni iminota ingahe wamara udakoze kuri telefone yawe igihe nta kazi kenshi kihutirwa ufite? Ndabizi abantu benshi barasoma iyi nkuru bakoresheje telefone ngendanwa zabo, ariko abenshi ntibazi niba ari gusoma iyi nkuru akoresheje telefone ya pirate cyanwa y’umwimerere(Orginal).
Biragoye kumenya niba telefone uri gukoresha ari pirate cg ari umwimerere kuko biba bisa neza ku buryo bigoye kuzitandukanya mu gihe zose utazifite mu ntoki zawe.
Urugero
Iyi foto irerekana Sumsung Galaxy S8 ya pirate iburyo bwawe n’iyumwimerere ibumoso.
Dore bimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka niba telefore yawe ari pirate gusa turibanda kuri izi zigezweho zizwi nka smart phones:
Umwanya ujyamo Ekuteri: Telephone ya pirate akenshi uzasanga ifite umwanya ujyamo ekuteri ku ruhande rwo hejuru aho kuba hasi.
Ikirahure(Screen): Terefone ya pirate usanga ifite ikirahure cyaka urumuri rwerurutse cyane ibyo bigatuma itanagaragaza amafoto neza.
Camera : Abantu benshi iyo bagiye kugura telefone baba bifuza gutunga telefone ifata amafoto meza yaba ukoresheje camera y’imbere cg iy’inyuma. Ikizakubwira telefone ya pirate, uzasafate ifoto ukoresheje camera yaba iy’imbere cg iy’inyuma, icyambere uzabona ifoto irimo urumuri rwinshi rw’umweru, nuyizuminga ifoto izajya igenda izanamo utuntu tumeze nka mpande enye.
Ahanjya Simcard: Nubwo abantu benshi batunze telefone zifite ibyuma 2 bijyamo simcard, ariko telefone y’umwimerere iba ijyamo simcard imwe kandi gato ka nyuma.
Ububiko: Niba iyo unyuze muri telefone yawe ikwereka ububiko(Storage) runaka hanyuma wayishira kuri mudasobwa ugasanga bitandukanye, nta gushidikanya iyo telefone ni pirate.
iphone: Niba ufite telefone yo mubwoko bwa Iphone ikaba ivaho urugi rw’inyuma cg ijyamo simcard 2 kandi wayiterura ukumva iroroshye, nta gushidikanya iyo iphone yawe ni pirate.
Accessiblity settings: Niba telefone yawe ifite accessibility settings nka: Smart Assistants like Siri, S-Voice, Gestures such as Air Gesture, Air View ni bindi, reba niba byose bikora neza nusanga kimwe kidakora araba ari pirate.
Display settings: Jya muri settings ya telefone yawe maze ujye ahanditse display nudasangamo ahanditse black theme cg night mode iraba itameze neza ku bijyanye n’ikirahure cyayo.
Icyitonderwa: Ntabwo ushobora kubona telefone ya pirate idafite biriya bintu byose twavuze haruguru, ariko iya original(Umwimerere) byose iba ibyujuje. Ushobora gusanga telephone hari ibyo ifite ariko ari pirate.
Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye ndetse n’ubuhamya bw’abacuruza telefone zigendanwa, ibindi twifashishije imbuga nka: https://www.naijatechhub.com/, https://deviceassure.com/, https://www.itsworthmore.com/ ni zindi.
Ubutaha tuzibanda ku bwoko bwa telefone tureba itandukaniro hagati ya pirate na original. Jya muri comment utange igitekerezo ndetse n’inyunganizi kuyo twazaheraho.
Inkuru yanditswe na Theophile Bravery