Kagame Charles yashyize hanze indirimbo “Umuzingo” izagaragara kuri Album “Urukiryi”

Kagame Charles, Umuhanzi nyarwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ubarizwa muri Australia ari n’aho akorera umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umuzingo” yasohokanye ni amashusho yayo. ni indirimbo ya 7 izasohoka kuri Album yiwe yise “Urukiryi” izajya ahagaragara muri uyu mwaka wa 2022 nta gihindutse.

Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour, akaba amaraso mashya mu muziki wa Gospel ariko uri mu biganza bya kompanyi izobereye mu gufasha abahanzi ba Gospel, Moriah Entertainment ibarizwamo abandi b’ibyamamare nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Richard Nick Ngendahayo, Kanuma Damascene, Fortran Bigirimana n’abandi.

Indirimbo Umuzingo Kagame Charles asohoye ije isanga izo yaherukaga gushyirahanze zirimo (Ahinduribihe, Tubagarure, Ntuzibagirwe, Naragukunze, Amakuru yakunzwe cyane ndetse n’indirimbo Abanyuzwe yaherukaga gushyira hanze mu mezi 3 atambutse).

Mu kiganiro na Rwandanews24 Kagame Charles avuga ko iyi ndirimbo Umuzingo yayikoze agendeye ku butumwa yageneraga umwana we ko igihe Imana yamwibutse atagakwiriye kwibagirwa aho yavuye.

Ati “Nita indirimbo izina bitewe n’icyatumye nyandika, izina Umuzingo bivuze ko narindimo kwandikira Umwana wanjye igitabo ngo nkimwoherereze azagisome, kimuhe kumva ko Imana iyo yakwibutse utagakwiriye kwiratana ibyo yaguhaye mu maso y’abadafite na kimwe.”

<

Ikindi Kagame Charles avuga ni uko indirimbo Umuzingo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya nawe atigeze asoma, ariko we akaba yarayitekereje ayishyingiye mu buzima bwe bwo kuba yaragiriwe neza n’Imana.

Nyura hano wumve indirimbo Umuzingo ya Kagame Charles

Kagame Charles avuga ko mbere yo gutangira kuririmba yari asanzwe yiyumvamo inzozi ebyiri (Inzozi zo gukina umupira w’amaguru n’inzozi zo kuririmbira Imana) ariko yisanga yaririmbye, Imana ikaba yaramufashije kuba uwo ariwe.

Kagame Charles ashima ubuntu bw’Imana yamuvanye mu buzima bugoye bwo mu Nkambi ya Kiziba akisanga mu gihugu cya Australie, kuko we wa kera ufite na kimwe nyuma Imana yamuhinduriye ubuzima, ikaba ariyo mpamvu imutera umuhate wo kuririmba abwira abadafite ngo bihangane kuko hari Imana yo kubarengera.

Kagame Charles avuga ko kuririmba byamuzamuriye imyumvire mu kumenya Imana, kandi byamuhaye umutima wa ki muntu, ndetse avuga ko ubutumwa atanga mu buryo bw’indirimbo bufasha abantu benshi n’ubwo hari abumva ko aba arimo kubacyurira, kubera ubutumwa bugarika ku mibereho y’umuntu wakize akirengagiza aho Imana yamukuye ngo nawe afashe abatishoboye.

Kagame Charles asezeranya abakunzi b’ibihangano bye ibikorwa byinshi muri uyu mwaka wa 2022, ndetse iyi ndirimbo Umuzingo ikubiyemo Ubutumwa bwiza bagomba kuyumva bakayisangiza na bagenzi babo ndetse akeneye ko bashyigikira ibihangano bye.

Kagame Charles ubwo yari abajijwe kuri Album “Urukiryi“ yavuze ko irasozwa vuba cyane, ku buryo itazarenza uyu mwata itarasohoka kandi ko izaba ikubiyeho indirimbo 10, hakaba hasigaye indirimbo 3 zirimbo imwe azafatanya n’Umuhanzi umwe mu bakunzwe muri iki gihugu.

Kagame Charles avuga ko impamvu Album yiwe yayise Urukiryi ari uko iro jambo risobanura (Amaraso yawe cyangwa umwana ugukomokaho) kandi indirimbo zo kuri iyi Album zikubiyemo ubutumwa aba abwira Umwana we, hato hatazagira uwumva ko aba arimo aca urubanza.

Kagame Charles, Umuranyi ukorera umuziki muri Australia

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.