Uko abahinzi ba kawa bakiriye igiciro gishya muri 2022

Akanyamuneza ni kose ku bahinzi ba kawa mu Rwanda nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) gitangaje ko igiciro cya kawa cyazamutse kikava ku mafaranga 248 ku kilo (248Frs/Kg) muri 2021 kikagera ku mafaranga 410 ku kilo (410Frs/Kg) muri 2022, ariko abagura ikawa bo baravuga ko bigoye kuko badashobora kugira icyo bahindura kuri iki giciro kandi bo bagura batazi niba bazabona isoko ryo kuzisubiza.

Mu itangazo NAEB yashyize ahagaragara rigira riti: “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, kiramenyesha abahinzi ba kawa n’abatunganya kawa mu nganda ko igiciro cya kawa yeze neza igemurwa ku ruganda ari amafaranga 410 ku kilo (410Frs/Kg. Naho igiciro cy’ikawa yarerembejwe ni amafaranga 100 ku kilo (100frs/Kg).”

Bamwe mu bahinzi ba kawa baganiriye na Kawaculture bagaragaje ibyishimo bavuga ko leta yatekereje ku mvune umuhinzi wa kawa ahura nazo ikazamura igiciro cyayo.

Kamazi ni umuhinzi wa kawa, agira ati: “Amakuru y’igiciro gishya cya kawa narayamenye, ko igiciro cya kawa cyavuye kuri 248fr ku kilo, kikaba 410fr ku kilo. Ni intambwe ikomeye cyane ku muhinzi wa kawa kandi turizera ko igiciro kizakomeza kuzamuka kuko ukurikije ibyo umuntu atanga kuri kawa kuva ayiteye kugera atangiye gusarura kuva kuri sizeni kugera ku yindi, haba hamaze kugenda byinshi birimo ifumbire, isaso, imiti yica udukoko n’ibindi.”

Akomeza avuga ko uyu mwaka umuhinzi wa kawa azagera kuri zimwe mu ntego yari afite n’ubwo zitaba zose, ariko igiciro cyashyizweho bakishimiye.

Mujawamariya nawe ni umuhinzi wa kawa. Ati: “Umuhinzi wa kawa wese afite ubweramutima kuko amafara 162 ntabwo ari macye yiyongereye ku giciro cy’ikiro cya kawa n’ubwo mu myaka yashize hari ubwo bayatuguriragaho ku kilo. Ni intambwe ishimishije umuhinzi ateye kuko bizatuma tuyikorera uko bikwiriye tuyibonere ibyangombwa byose ngo itange umusaruro. Igiciro cya 410fr ku kilo twacyakiriye neza kandi turakishimiye.”

N’ubwo abahinzi bakawa bishimiye izamuka ry’igiciro cyayo, NAEB yatangaje ko bazajya bayigurishiriza muri zone babarizwamo ndetse ikanagurwa n’abakozi b’inganda zo muri zone zabo gusa.

NAEB yagize iti: “Buri munyarwanda arasabwa kugura ikawa muri zone yemerewe gukoreramo; kugura no gukusanya umusaruro w’ikawa bikorerwa ku ruganda nyirizina cyangwa kuri za site zagaragajwe na buri ruganda muri zone rukoreramo kandi zamenyeshejwe inzego z’ibanze; nta muntu n’umwe wemerewe gukugura cyangwa gukusanya ikawa atari umukozi w’uruganda rwemerewe gukorera muri iyo zone cyangwa undi wese wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe kandi agomba kuba afite ibimuranga.”

Icyitonderwa “Utazubahirizwa ibivuzwe muri iri tangazo azabihanirwa.”

Kwizera Elyse ni umuhinzi wa kawa mu karere ka Nyamasheke. Aganira na Kawaculture yagize ati: “Twakiriye neza igiciro gishya cya kawa kuko bitwereka ko umuhinzi arimo gutera imbere n’ubwo bitaragera aho twifuza, ariko biraruta uko byari bisanzwe.”

Ku bijyanye n’ababagurira kawa, Kwizera yavuze ko babahera ku giciro gitangazwa na NAEB kuko nabo bagurirwa n’abandi n’ubwo bazigura badafite isoko ariko ngo bizera ko ibiciro bihabwa umuhinzi n’abaguzi batekerejweho.

Bamwe mu bagura ikawa baganiriye na Kawaculcure bavuga ko batizeye inyungu bitewe n’uko bagura badafite umuguzi uzabagurira. Ati: “Igiciro cyatangajwe na NAEB nicyo tuba tugomba guheraho umuhinzi hakiyongeraho n’amafaranga y’ifumbire tubagurira, transport yo kuyigeza ku ruganda, amafaranga yo kwishyura umukomisiyoneri ujya kuyishaka mu baturage. Usanga n’ubwo bavuga igiciro cy’ifatizo ku kilo ariko kirenga.”

Yakomeje avuga ko abaguguzi b’ikawa nabo bakwiriye kuzatekerezwaho igiciro kikiyongera kuko nk’umwaka ushize ikawa nziza itonoye babahereye amafaranga ari hagati y’amadorari y’amarika 4 -5 ($4-$5).

Igiciro cya kawa cyari cyahawe umuhinzi umwaka ushize wa 2021 ni 248fr ku kilo, kikaba cyazamutseho amafaranga 162 kikagera kuri 410fr ku kilo muri 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *