Rubavu: Inzozi z’Umubyeyi wibwe Girinka muri 2015 zabaye impamo muri 2022

Niyonsaba Vestine, ni Umupfakazi w’abana batatu washumbushijwe Girinka isimbura iyo yagabiwe n’Umukuru w’igihugu muri 2012 ikaza kwibwa itamaze kabiri, kuva uwo mwaka akabaho mu gusiragira mu Nkiko ayiburana akaza gutsindwa. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butazigera bwemera ko igicaniro kizima aho cyigeze kwaka ariyo mpamvu bwashumbushishe uyu mubyeyi.

Niyonsaba mu byishimo byinshi ashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwamuzirikanye bukamushumbusha nyuma y’imyaka isaga 7 asiragira mu Nkiko aburana inka yibwe muri 2015, ariko Umwanzuro w’Urukiko ukemeza ko atsinzwe kubyo yita akarengane

Ati “Ibyishimo ni byose nyuma yuko nari mu bwigunge ntafite inka ikamirwa abana banjye, nkaba nishimiye kuba ibirori byo kunshumbusha byatashwe n’abarimo abanyamahanga. Inka nayihawe muri 2012 ariko muri 2015 bayibuba inshuro ebyiri mbese nari maze iminsi narihebye numva ko njyewe n’urubyaro tutazongera kunywa Amata, ariko ubungubu inzozi zanjye zibaye impamo.”

Ubuyobozi bwantekerejeho, bwambaye hafi ndetse Imana yari izi ko ibi byose bizabaho, ubu abana banjye bagiye kongera banywe amata.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza

<

Ati “Gushumbusha ibisanzwe ni umuco Nyarwanda, ariko by’umwihariko mu karere ka Rubavu, uyu muturage yagize ibyago inka yari yarahawe iribwa, Si uyu muturage wenyine ahubwo gahunda ya Girinka igendera ku muco wo kutemera ko igicaniro kizima aho cyigeze kwaka, iyo umuturage ahawe inka bakayiba irashakishwa yabura akazashumbushwa.”

Gushumbusha nk’umuco hari Inka eshanu zihaka zatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kwezi kwa munani 2021 zashyikirijwe Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi nyuma y’uko ize zirashwe n’abantu bitwaje intwaro bari bavuye mu mashyamba ya Congo.

Abanyamahanga batashye ibirori byo gushumbusha inka Niyonsaba vestine
Niyonsaba yashumbushijwe inka ihaka ku buryo mu minsi mike arongera kunywa Amata nk’uko byahoze

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.