Musanze: Agahomamunwa mu rubanza ruregwamo Gitifu w’Umurenge wahamijwe ibyaha byo kurya inkunga z’Abangavu

Mu mpera z’ukwakira 2020 nibwo Rwandanews24 yabagejejeho inkuru y’agahinda k’Abangavu bo mu murenge wa Bwira, Akarere ka Ngororero bavugaga ko bagenewe inkunga yo kubafasha kwivana mu bukene ikaribwa ni abarimo Habiyakare Etienne, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wanaje gukatirwa n’Urukiko gufungwa imyaka 5 ariko byabaye agahomamunwa ubwo yazaga mu Rukiko nk’Umuntu widegembya, mu gihe abo bareganwa muri Dosiye imwe bitabye Urukiko hakoreshejwe iya kure(Ikoranabuhanga) aho bamwe bari mu Rukiko rukuru, Urugereko rwa Musanze abandi bari muri Gereza ya Nyakiriba aho bafungiye.

kuwa 27 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa rubavu ruri i rubavu ruhaburanishiriza imanza z’inshinjabyaha ku rwego rwa mbere rwaciye mu ruhame urubanza rp/econ00073/2020/tgi/rbv ruregwamo:

1. Habiyakare Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

2. Semana Marc, Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge

3. Ndererwenande Petronille, Umwari wakoreshejwe nk’Ikiraro ngo aya mafaranga abikuzwe atari no mu cyiciro cy’ababyariye iwabo imburagihe.

<

Aba bose bashinjwaga kugira uruhare mu gusabira bakananyereza inkunga itsinda ryitwa DUSEZERERE UBUKENE ryo mu murenge wa Bwira, rigizwe n’abana b’abakobwa babyariye iwabo imburagihe ingana na Miliyoni 1,752,000Frw yo kubagurira ingurube 73 kugira ngo bajye babona ifumbire yo kubafasha mu mushinga wo gucuruza no guhinga ibinyomoro bikazabafasha kwizamura bava mu bukene.

Ibyaha baregwa:

1. Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

2. gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 12 y’itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uregera indishyi: Mukankunsi Beatha

Uko Urubanza rwageze mu rukiko rwa Musanze

Nyuma y’uko bamwe mubaregwa batanyuzwe n’Imyanzuro y’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu bajuririye mu Urukiko rukuru, Urugereko rwa Musanze maze kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 15 Gashyantare urubanza ruraburanwa karahava, bamwe mu bakatiwe ibihano birimo igifungo baza kuburana imbonankubone bunganiwe ni abanyamategeko m’Urubanza numero RPA/ECON00041/2021/HC/MUS.

Habiyakare Etienne, wakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu gufungwa imyaka 5 akaba atarigeze afungwa n’umunsi n’umwe yagaragaye mu rukiko yunganiwe kandi atarigeze afungwa cyangwa ngo igihano cye akivanweho n’urukiko maze abo baburana bakubitwa n’Inkuba bavuga ko ibi bigaragaza Ruswa ni akarengane gakorerwa mu nkiko.

Mukankusi Beatha uregera indishyi z’akababaro muri uru rubanza yabwiye Rwandanews24 ko yatunguwe no kubona Habiyakare yidegembya.

Ati “Kuba umuntu yarakatiwe n’Urukiko abo bareganwa hamwe bagafungwa we agakomeza kwidegembya byagateye isoni abacamanza, kuko ku mubona aza mu rukiko yunganiwe atararyozwa ibyo yakoze ngo hubahirizwe icyemezo cy’urukiko akurikiranwe afunzwe, ibi bigaragara ngo gusuzugura imyanzuro y’Ubutabera nkana.”

Mukankusi akomeza avuga ko Habiyakare Etienne watorotse Ubutabera yari kuba yarafatiwe mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu agakurikiranwa afunzwe kuko kuba ari hanze akomeza gusibanganya ibimenyetso.

Habiyakare wari wunganiwe yaburanye agaragaza ko atazi irengero irengero ry’Amafaranga ashinzwa, kuko hari bamwe mubagize itsinda bayabikuje bakumva byakomeye bakayagarura.

Semana Marc, wari ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bwira waburanye afungiye muri Gereza ya Nyakiriba yaburanye avuga ko Atari kunyereza amafaranga mu murenge kandi hejuru ye hari umuyobozi umuhagarariye ariwe Habiyakare Etienne.

Ndererwenande Petronile yaburanye avuga ko nyuma yo kuburana yemera icyaha ntanagabanyirizwe igihano, kandi yarashutswe ni Abayobozi be bakamufatiranya n’ubukene yari afite, yasabye Urukiko ko rwamurekura akajya kwigisha urundi rubyiruko rutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo, kuko igihe amaze mu buroko cyamwigishije byinshi.

Ndererwenande wemera icyaha avuga ko amafaranga yabikujwe ari kumwe na Habiyakare Etienne na Semana Marc, ariko akaba atarigeze ayakoraho, asaba Urukiko kumugabanyiriza ibihano kuko yabikoreshejwe ni abo yita Abatekamutwe bakoraga ku murenge.

Ukiko rwanzuye ko urubanza numero RPA/ECON00041/2021/HC/MUS ruzasomwa kuwa 16 Werurwe 2022.

Izi nizo ngurube Habiyakare Etienne, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira yatumye aba bangavu gutira ngo abone izo abafotorana zo gutanga muri Raporo akajya abaha amafaranga agendeye ku marangamutima yiwe, ubwo yabonaga ikibazo cyamenyekanye (Photo: Ububiko Rwandanews24)

Imiterere y’ikirego cyakijijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu

Habiyakare Etienne, wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira, Akarere ka Ngororero naho Semana Marc yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge, basabiye inkunga itsinda ryitwa DUSEZERERE UBUKENE rigizwe n’abana b’abakobwa babyariye iwabo imburagihe ingana na 1,752,000Frw yo kubagurira ingurube 73 kugira ngo bajye babona ifumbire yo kubafasha mu mushinga wo gucuruza no guhinga ibinyomoro bikazabafasha kwizamura bava mu bukene.

Ayo mafaranga Akarere ka Ngororero kayashyize kuri compte y’umurenge wa Bwira kuwa 30 Kamena 2020, ariko iyo nkunga ikaba itarageze kubo yari igenewe, bitewe nuko, Habiyakare Etienne na Semana Marc babifashijwemo n’umukobwa witwa Ndererwenande Petronille bahimbye inyandiko yo kuyabikuza, barangije barayabikuza bayakoresha mu buryo budakwiriye, ndetse butanahuye nibyo yari yasabiwe.

Ibyaha bahamijwe n’urukiko bamwe bakabihanirwa undi arimo kwidegembya

Urukiko Rwemeje ko Nderwenande Petronille wiyemerera ibyaha aregwa, ahamwa n’icyaha akurikiranyweho cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano;

Urukiko rwemeje kandi ko Semana Marc ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano nicyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro;

Urukiko rwemeje ko Habiyakare Etienne ahamwa n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro;

Urukiko rwanzuye ko ruhanishije Nderwenande Petronille igifungo cy’imyaka itatu(3) n’ihazabu ya miliyoni eshatu (3.000.000frw);

Urukiko rwanzuye na none ko ruhanishije Semana Marc igifungo cy’imyaka itanu (5) n’ihazabu ya miliyoni eshatu (3.000.000frw);

Urukiko rwanyuye ko ruhanishije Habiyakare Etienne igifungo cy’imyaka itanu (5) n’ihazabu ya miliyoni eshatu (3.000.000frw);

Rwategetse Nderwenande Petronille, Semana Marc na Habiyakare Etienne gufatanya kwishyura Mukankunsi Beatha indishyi zingana n’ibihumbi magana atandatu (600.000frw).

Rutegetse Habiyakare Etienne kwishyura amagarama y’uru rubanza angana n’ibihumbi makumyabiri (20.000frw) ashyirwa mu isanduku ya Leta.

Igicumbi cy’umurenge wa Bwira

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.