RYAF yemeye ko imaze amezi 3 itarishyura abanyabiraka

Rwiririza J.M.V, CEO wa RYAF yemereye Rwandanews24 ko bamaze amezi atatu batarishyura abakorerabushake bakora ibiraka mu kubarura, kwandika amakuru y’inka no kuzambika amaherena, ariko asezeranya aba bakorerabushake bakoze iki kiraka ko bitazarenga iki cyumweru dutangiye batarishyurwa. ni mugihe abagikoze bavuga ko bashonje bakeneye kuba bakwishyurwa, ndetse ko byabashyize mu madeni.

Ibi Rwiririza abitangarije Rwandanews24 nyuma y’uko hari benshi mu baganga b’Amatungo bahawe amasezerano na RYAF yo gukora iki kiraka ariko bakaba baberewemo amezi atatu bavuga ko byabashyize mu madeni n’ibihombo bikabije.

Nk’uko bigaragara mu Masezerano RYAF yagiranye n’aba bakorerabushake Rwandanews24 ifitiye kopi, iki kiraka gishingiye ku kwandika amakuru, kubarura no gutera amaherena Inka, akaba ari ubukorerabushake bukorwa mu turere 30 tw’u Rwanda.

Rwiririza ati “Nibyo koko twatinze guhemba abakorerabushake, ndetse tubabereyemo amezi atatu, ariko amafaranga tumaze ibyumweru bibiri tuyasabye, kuko byamaze kuva muri RAB kuri ubu bigeze muri MINECOFIN tukaba twizeye ko bitarenze iki cyumweru dutangiye baraba bamaze kwishyurwa mu gihe ntayindi mbogamizi yabaho.”

Aba bakorerabushake bishyurwa hashingiwe ku kazi bakoze nk’uko amasezerano bagiranye na RYAF abigena.

Ni kenshi abantu batandukanye bakora ibiraka muri RYAF ariko bikarangira batishyuriwe ku gihe, kuko hagiye habaho no kwamburwa burundu nko kubatanze ifumbire yo mu ma Kawa mu mwaka wa 2018, bivugwa ko ifumbire yaburiwe irengero.

Amasezerano RYAF yagiranye ni abakorerabushake

One thought on “RYAF yemeye ko imaze amezi 3 itarishyura abanyabiraka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *