Hari aba Motard bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko babajwe no kuba Moto zabo zarakoreshejwe n’aba Nyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari mu bukangurambaga bw’inkingo za Covid-19 ariko bakaba barategereje amafaranga amaso agahera mu kirere. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamaze kohereza Lisiti isabirwaho amafaranga muri RBC ndetse ko bitarenga iki cyumweru dutangiye batarishyurwa.
Aba ba Motard abaganiriye na Rwandanews24 batifuje ko imyirondoro yabo ijya mu itanagazamakuru bavuga ko iyo babwirwa ko bazategereza bene aka kageni moto zabo zitari gukoreshwa kuko amafaranga baba bayapangiye.
Ati “Si twumva ukuntu umuntu ategereza ukwezi kose ngo ategereje kwishyurwa amafaranga azava ku karere, ese Akarere karakennye ku buryo tugakopa, ikindi twebwe tuva mu rugo amafaranga twayapangiye buri munsi, ayo kwizigama mu matsinda, ayo gutanga iposho murugo, rero iyo moto yawe bayikoresheje iminsi irenga 5 winywera essence ntibakwishyurire ku gihe baba baguhemukiye.”
Undi ati ”Twebwe abo twatwaye batubwira ko nabo bishyuje umurenge, wakurikirana ugasanga Umurenge nawo ngo wishyuje Akarere, ese twebwe tuzamenya twishyuza bande? Akarere kagakwiriye kutwishyura kuko imiryango yacu ibayeho nabi.”
Rwandanews24 24 yagerageje kuvugisha bamwe muba Nyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari bafitanye ibibazo ni aba ba Motard maze bamwe batubwira ko nyuma yo kwirirwa aba Motard bazindukira ku muryango baje kwishyuza, mu kwikura mu isoni n’ikimwaro harimo abagiye babasha gushaka aho bakubita inzu ibipfunsi bakishyura, harimo ni abaguzaga abafasha babo ngo babashe kuva muri ayo madeni, hari n’abandi benshi batuje bategereje ko bishyurwa bakabona kwishyura Moto bakoresheje mu bukangurambaga bw’inkingo za Covid-19.
Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yatangarije Rwandanews24 ko iki kibazo bakizi ndetse ko kitararenza iki cyumweru dutangiye batarishyurwa.
Ati “Ikibazo turakizi, ndetse na Lisiti yishyuza ayo mafaranga muri RBC twamaze kuyitanga, turabasaba kuba bihanganye kuko bitarenze iki cyumweru dutangiye baraba bamaze kwishyurwa.”
Muri aba ba Nyamabanga nshingwabikorwa b’utugari abakoresheje izo moto iminsi mike ni 5 y’Ubukangurambaga, Akarere ka Rutsiro muri rusange kakaba kishyuzwa amafaranga arenga Miliyoni 3.
