Abagiye gutuzwa mu mudugu w’ikitegererezo mu murenge wa Rubaya bavuga ko ari amahirwe bagize yo kurokoka k’ubuzima bwabo kuko bwari mu kaga bamwe ngo bari baratangiye no gutakaza icyizere cyabwo nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Mukandayisenga Solange ni umwe mu bagiye gutuzwa muri uyu mudugudu uhererehe mu murenge wa Rubaya, akagali ka Nyamiyaga mu mudugudu wa Kabeza. Mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24 yagize ati: “Mu myaka 2 ishize nabaga mu ihema, riza gutwarwa n’ibiza kubera imvura nyinshi yaguye mu itumba rya 2021. Ihema rimaze gusenyuka ubuyobozi bwaducumbikiye mu biro by’akagali ubu niho mba n’umugabo wanjye kuko ubusanzwe turi abakene ntabwo twari kubona ubushobozi bwo kwiyubakira n’inzu y’icyumba kimwe.”

Akomeza avuga ko kuva baba abagenerwabikorwa b’umushinga Green Gicumbi byabafashije kuko wasabye ubuyobozi abantu batishoboye bo kubakirwa icumbi baboneka mu miryango 40 ibabaye kurusha iyindi irimo kubakirwa.
Mugenzi we Kabayiza wari utuye mu manegeka avuga ko ikintu cyari kumuhangayikishije ari ubuzima bw’abana be kuko igihe icyo aricyo cyose imvura iyo iguye batizera ko ihita itabaguyeho kubera ko batuye munsi y’umusozi kandi amazi akaba ariho yakoze inzira.

Ati: “Kubera imisozi ihanamye yo muri Gicumbi, aho dutuye isuri yamanuye itaka ryo ku musozi riraza ryirunda ku nzu kandi rizana n’amazi. N’ubwo imvura yaba itaguye tuba dufite ubwoba ko ishobora kugwa kubera kuremererwa n’itaka ryamanuwe n’isuri. Ubu ntidushobora kuryamisha abana ku manywa cyangwa ngo babe bari mu nzu turi hanze kuko n’ubundi imivu yatoboye inzira amazi anyura ku nzu neza, isaha n’isaha yagwa.”
Nyirabagenzi Josiane ati: “Ubu impungenge mfite si imibereho, ahubwo ni ugusiga Umwana mu nzu iri mu manegeka kuko mba mfite ubwoba ko yamugwaho, ariko mu nzu 18 zigiye kuzura ndi mu bazayibona mu ba mbere.”

Abazatuzwa muri aya mazu bavuga ko batangiye kubona impinduka z’imibereho yabo kuko bahawe akazi mu iyubakwa ry’aya mazu bakaba babona ibyo gutunga imiryango yabo bitabagoye nk’uko bari babayeho mbere yo kubona aka kazi.
Umuyobozi wa Green Gicumbi bwana Kagenza Jean Marie Vianney, mu kiganiro na Rwandanews24 yagize ati: “Abagenerwa bikorwa bacu ntabwo bafashwa mu mishanga y’ubuhinzi gusa, kuko hari nushobora kweza akabura aho ashyira umusaruro we kubera kutagira icumbi cyangwa iryo afite rishyira ubuzima bwe mu kaga. Dukorana n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’ibanze mu guhitamo abazahabwa amacumbi bahereye ku bababaye kurusha abandi, ariko hibandwa ku bagore batunze imiryango (badafite abagabo) n’abandi batishoboye.”

Uyu mushinga wa Green Gicumbi wo kubakira amacumbi abatishoboye, uzubaka inzu zizatuzwamo imiryango 200, inzu 100 muri zo zizubakwa mu murenge wa Kaniga, izindi 100 zubakwe mu murenge wa Rubaya ari naho hari izigera kuri 18 zigiye kuzura zizatuzwamo imiryago 40 mu buryo bugezwho buzi nka ‘two in one’.
Aya mazu arimo kubakwa n’Umushinga Green Gicumbi ukorera mu Kigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije (FONERWA), azuzura atwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni magana 648 z’amafaranga y’u Rwanda (1.648.000Frws).