Abakuru b’Ibihugu bine bya Afurika bahuriye mu nama ku wa Gatandatu i Oyo mu Majyaruguru ya Congo Brazzaville aho baganiriye ku bijyanye n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari na Coup d’état zimaze igihe zivuza ubuhuha muri Afurika y’Uburengerazuba.
Ibi biganiro byahuje Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yoweri Museveni wa Uganda na Faure Gnassingbé wa Togo.
Byagarutse ahanini ku bikorwa bihuriweho by’ingabo za Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burasirazuba bwa RDC, bigamije kurandura umutwe w’inyeshyamba wa ADF n’inidi ihungabanya umutekano n’amahoro mu bihugu byombi.
ADF ifatwa nk’ishami rya Islamic State muri Afurika yo Hagati ishinjwa kwica abatari bake mu Burasirazuba bwa RDC, aho yashinze ibirindiro kuva mu myaka ya 1990 n’ibitero biherutse kugabwa ku butaka bwa Uganda.
Inama ya Oyo yijeje inkunga ifatika ku bikorwa bya gisirikare byatangijwe n’ibi bihugu byombi mu kurwanya inyeshyamba.
Aba bakuru b’ibihugu bemeje kandi ko bashyigikiye Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba ku bihano byafatiwe Mali, Guinée na Burkina Faso nyuma ya Coup d’état zabaye muri ibi bihugu uhereye muri Gicurasi 2021.
Abakuru b’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda bari batumiwe muri iyi nama ntibashoboye kuyitabira kubera izindi nshingano nk’uko inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ibivuga.