Etincelles FC yihanangirije Rutsiro FC iyinyabika 2-0

Ikipe ya Etincelles FC yatangiye imikino yo kwishyura inyabika ikipe ya Rutsiro FC ibitego 2-0. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu byishimo byinshi bwahamije ko Umwaka utaha w’ingengo y’imari buzongera amafaranga bushyira mu ikipe ya etincelles FC.

Ni ibitego byatsinzwe na Rutahizamu mushya muri iyi kipe witwa Fosso Raymond Fabrice ku munota wa 21 w’umukino ndetse n’umunota wa 41.

Ikipe ya Rutsiro FC yarushijwe ku buryo bugaragara ndetse ni amahirwe yagiye ibona yo kwishyura ntiyabyaze umusaruro.

Ni mugihe muri iyi kipe ya Rutsiro FC harimo kuvugwamo uruhuri rw’ibibazo bikomoka ku kuba Akarere ka Rutsiro ari nako muterankunga mukuru katabasha gutangira amafaranga kagomba ikipe ku gihe, ndetse harimo n’ibibazo by’imyitwarire idahwitse ku bakinnyi barimo Nova Bayama umaze igihe yarahagaritswe n’ikipe.

Ndaribumbye Vincent, Vice Perezida w’ikipe ya Etincelles Fc avuga ko iyi ntsinzi bakuye kuri Rutsiro FC bari bayinyotewe ndetse ko abakinnyi bagomba gufata ikipe nk’aho ari iyabo.

Ati “Twebwe nta bintu byinshi twakoze usibye gutuma abakinnyi amanita nabo bakadusaba ibyo bashaka, ndetse twaberetse ko ikipe ari iyabo bagomba kuyigirira urukundo bakayikura ku mwanya wa nyuma.”

Ndaribumbye akomeza avuga ko agendana amahirwe kuko atumva ukuntu yagera mu ikipe ikamanuka, ndetse avuga ko mu ikipe badashaka abakinnyi b’ingwizamurongo ahubwo ko bakeneye abakinnyi batanga ibyo basabwe nabo bagahabwa ibyo bifuza.

Mu kwishongora kwinshi Ndaribumbye avuga ko amakipe yose ubu bayahaye isomo ndetse ko nta kipe izongera gukura amanota atatu ku mbehe ya Etincelles FC, ahubwo ko ikipe yahindutse ndetse ni abakinnyi bahindutse. Ikipe ikaba itazagira amanota Atari munsi ya 35.

Mu mikino y’Umunsi wa 16 wa Shampiyona Ikipe ya Police yanyagiriye Etoile de l’Est 6-0

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu witabiriye uyu mukino avuga ko yasazwe n’ibyishimo kubera iyi ntsinzi.

Ati “Tusishimye birenze ukwemera kuko ikipe yakinnye umukino mwiza, si ibyo gutsinda kubw’amahirwe ahubwo ikipe bayirushije, ndetse ikipe tugomba kuyishyigikira mu guteza imbere Siporo ndetse ikipe ikagira uruhare mu kumenyekanisha Akarere.”

Ikipe si ukuyiba hafi ku bwa none kuko bizakomeza kuko turi abafatanyabikorwa b’ikipe ni nayo mpamvu tugomba kuyiba hafi umunsi ku munsi, kugira ngo hatazagira ibibazo bizongera kuyirangwamo, nk’uko mu gihe cyahise byavugwaga.

Kambogo Ildephonse yahamije ko ikipe ya Etincelles Fc mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha amafaranga akarere gashyiramo kazayongera.

Shampiyona y’Urwanda kuri ubu iyobowe na

  1. APR FC ifite amanota 37

2. Kiyovu Sports 32

3. AS Kigali 29

4. Mukura VS 26

5. Police FC 26

6. Rayon Sports 26

Ikipe ya Rutsiro FC irimo kuvugwamo Uruhuri rw’ibibazo yari yakiriye Etincelles FC kuri Sitade Umuganda yahahuriye n’uruva gusenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *