Bombori bombori mu matora y’Ubuyobozi bwa Etincelles FC

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 ubwo habaga amatora y’Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu irimo no kwitegura Umukino na Rutsiro FC, hari bamwe mu bafana batishimiye uko amatora yagenze. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Ikipe buvuga ko butakabajijwe iby’uko amatora yagenze byabazwa abari bahagarariye Komisiyo y’Amatora.

Abatsinze amatora y’ikipe ya Etincelles FC

Perezida watowe ni Ndagijimana Enock agira amajwi 124/124 y’abitabiriye amatora.

Vice-Perezida wa mbere ni Ndaribumbye Vincent wagize amajwi 103, binagaragara ko yishimiwe ni abafana kugaruka muri Komite y’ikipe ya Etincelles FC, nyuma y’igihe ayivuyemo, si ubwa mbere aza muri iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma nk’uko abivuga ndetse anizeye ko ikipe itazamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Vice- Perezida wa kabiri ni Kizito Safari wagize amajwi 78, akaba ari nawe mukandida wateje umwiryane mu bafana kubera ko Kandidature ye yatanzwe nyir’ubwite adahari, ariko undi mukandida bari guhangana ariwe uzwi ku izina rya depite iye bayitanga ikangwa.

Perezida wa Ngenzuzi ni Mbarushimana Hemedi wagize amajwi 77 atsinze Habimana Emile 6.

Imbamutima z’Abafana ba Etincelles FC nyuma y’amatora

Sumbewo Mali ati “Amatora twayishimiye kuko asa nk’aho yabaye mu mucyo, ariko ikintu kitatunejeje na gato ni ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri, aho Depite na Kizito bose batari bahari ariko umwe Kandidature ye ikemerwa. Kuki byagenze kuriya? Twumvaga ko ni agaruka mu ikipe azadufasha byinshi cyane, nawe byari kuba byiza iyo yemerwa agatorwa tukamenya ko atsinzwe amatora nk’abandi.”

Nsabimana Djuma ati “Mbere y’Amatora twasobanuriwe ko twemerewe kwamamaza umuntu uhari nudahari, ariko dutungurwa n’uko bemeye kandidatire ya Kizito iya Depite bakayanga, kuko nawe yatowe adahari. Depite twamamazaga yabaye umuyobozi muri iyi kipe kandi umwanya we yawukoze neza ninayo mpamvu twamubonaga nk’Umuntu dukeneye mu ikipe.”

Ibi bisa nk’aho amatora yari yateguwe, kuko iyaba atateguwe na Depite kandidature ye yari kwemerwa. Icyo dusaba abatowe ni ugukura ikipe ku mwanya turiho wa nyuma.

Ndagijimana Enock watorewe kuyobora ikipe ya Etincelles FC, wari unamaze iminsi ayobora inzibacyuho nyuma y’uko hegujwe Hitayezu Dirgeant abajijwe kubyo abafana batishimiye mu matora yatangaje ko ntacyo yabivugaho.

Ati “Ibyo ntacyo nabivugaho mwabibaza abahagarariye Komisiyo y’amatora.”

Uhagarariye inyungu z’Ubuyobozi bw’Akarere mu Ikipe ya Etincelles yasabye Komite yatowe gukorera ku mihigo

Mbarushimana Sefu, Vice-Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu akaba ari nawe uhagarariye inyungu z’Akarere mu Ikipe ya Etincelles FC yasabye Komite imaze gutorwa kuzakorana umuhate, ndetse no kuba mu matora y’ubutaha bazubahiriza uburinganire.

Ati “Ndi hano nk’uhagarariye inyungu z’Akarere mu ikipe, ndetse turifuza ko umwaka utaha amafaranga ashyirwa mu ikipe yakwiyongera. Ntitwifuza ko ikipe yagira ikibazo icyaricyo cyose, ikindi ntitwifuza kubona ikipe isubira mu cyiciro cya kabiri. Bayobozi mutowe mugomba gukorera ku mihigo nk’Uko ni Akarere kayikoreraho. Ibibazo byakunze kuvugwa mu ikipe birimo ubujura bukabije ndahamya ko butazagaruka, kuko tuzagerageza abakozi bahembwa na Etincelles bazahemberwe ku gihe. Tuzaca akavuyo, akarengane na Ruswa byavuzwe muri iyi kipe.”

Ntabwo tuzemera ubujura mu ikipe bujyanye na ruswa, ndetse tuzabafasha gucunga amafaranga, ndetse abakinnyi bose bagurwa bazajya babanza bakorerwe isuzuma na Ruswa ivugwa mu kugura abakinnyi icike, tuzafasha amakipe mato mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Mbarushimana akomeza avuga ko kugeza kuri uyu munsi kuba ikipe ya Etincelles FC itagira abafatanyabikorwa ari uko nta cyerekezo igaragaza. Ndetse n’umwaka utaha w’ingengo y’imari amafaranga y’Akarere atazasohoka ikipe itaragaragaza icyerekezo cy’imyaka 5.

Ikipe ya Etincelles FC yasoje icyiciro cya mbere cy’imikino ibanza iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona, ikaba iraza gutangirira imikino yo kwishyura ku ikipe ya Rutsiro FC nayo itarimo kwitwara neza muri ibi bihe.

Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles FC yariye indimi abajijwe kubitagenze neza mu matora
Mbarushimana Sefu, Uhagarariye inyungu z’Akarere mu Ikipe ya Etincelles FC

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *