Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi nibwo hamenyekanye urupfu rutunguranye rw’Umusore witwa Hagenimana bivugwa ko urupfu rwe rwaba rwaturutse ku nkweto yatijwe na mugenzi we. Ubuyobozi bw’umurenge bwahamirije Rwandanews24 aya makuru busaba abaturage kwirinda ibyaha n’urugomo.
Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi kuri terefone yahamirije Rwandanews24 amakuru y’urupfu rwa Hagenimana avuga ko Abaturage batagakwiriye kugirana ibibazo ngo babyihererane ahubwo bagakwiriye kubismenyesha Ubuyobozi bukabiha umurongo uhamye.
Ati “Mu masaha ya saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa 11 Gashyantare nibwo twamenyeshejwe amakuru y’Urupfu rwa Hagenimana, bikaba bikekwa ko urupfu rwe rwaba rwaturutse ku mirwano yagiranye na Iradukunda Jean Damascène wari wamutije inkweto itariki 10 Gashyantare ntazimusubize, nk’uko mu makuru yibanze twahawe twabigaragarijwe.”
Ababyeyi be batubwiye ko umwana yatashye babona nta kibazo afite akaryama, nyuma bajya kureba bagasanga yashizemo umwuka ariko bakurikirana bagasanga yarwanye na mugenzi we.
Niyodusenga jules asaba Abaturage kwirinda ibyaha, ndetse n’abafitanye ibibazo bakabimenyesha ubuyobozi kuko gihabwa umurongo muzima, ndetse bakirinda kwihanira kuko iyo icyaha kiguhamye ukiryozwa ni amategeko.
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko nyakwigendera yari afite imyaka 19, akaba yari mwene Habumugisha Vincent na Nyirarukundo bari batuye mu mudugudu wa Nyabishongo, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyabirasi, naho Iradukunda Jean Damascène yari afite imyaka 18 akaba mwene Ifitamaboko Julien na Nyambuga Vestine.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Murunda ngo ubanze ukorerwe isuzuma, mu gihe Iradukunda Jean Damascène ukekwaho kugira uruhare mu rugomo rwateye urupfu yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kivumu.
Mu gihe Urukiko rwaba rumuhamije icyaha cy’Urugomo rwabyaye urupfu rwamukatira igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’igitabo cy’Amategeko ahana mu rwanda.
