Umukobwa wo mu karere ka Rutsiro, yasanzwe mu murenge wa Murunda, Akagari ka Mburamazi ho mu mudugudu wa Murunda, mu gihuru yapfuye urupfu rudasobanutse, abashinzwe Umutekano(Securite) ku bitaro bya Murunda babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe barafungwa. Ubuyobozi bw’umurenge bwahamirije Rwandanews24 buvuga ko abaturage babiri bakekwaho kubigiramo uruhare bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.
Uyu mukobwa witwa Nirere Florence, akomoka mu murenge wa Ruhango, akagari ka Nyakarera akaba yari afite imyaka 25 bivugwa ko yishwe mu ijoro ryo ku itariki 09 Gashyantare 2022, umurambo we ukaza kubonwa n’umusaza wari ugiye kwahirira amatungo amaze iminsi apfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Gashyantare 2022.
Umwe mu baturage utuye mu murenge wa Murunda wavuganye na Rwandanews24 yatangaje ko aba ba securite bakoraga ku bitaro bya Murunda bafunzwe, aho bikekwa ko baba baramenyanye n’uyu mukobwa ubwo yari arwaje Umuvandimwe we mu minsi yashize.
Ati “Biri kuvugwa ko uyu mukobwa wishwe yari yaramenyanye n’aba ba securite bo ku Bitaro bya Murunda ubwo yari arwaje mukuru we waharwariye mugihe cyahise, ariko akaba yari amaze iminsi atashye, akaba yaragarutse gusura umu sekirite umwe kuwa gatatu amuzaniye isombe ari nabwo bikekwa ko yaje kumwica muri iryo joro, nyuma yo kumusambanya, umurambo akajya kuwujugunya.”
Icyizihiza Alda, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda yahamirije Rwandanews24 iby’urupfu rwa Nirere atangaza ko babiri mu bakekwa bafunzwe ndetse iperereza rigikomeje.
Ati “Amakuru y’urupfu rwa Nirere twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tuyahawe ni Umuturage, natwe duhamagaza RIB ngo ize ikore iperereza, babiri bakekwa batawe muri yombi.”
Icyizihiza akomeza avuga ko ubugome nkubu butari busanzwe muri uyu murenge, ndetse byanatumye bahumuriza abaturage bo muri uyu mudugudu kuko Inzego z’Umutekano n’Ubuyobozi ziri maso.
Abaturage babiri bakekwa ko babigizemo uruhare ni Umugwaneza Emmanuel na Byiringiro Patrick basanzwe bakorera Kampani ishinzwe kurinda Umutekano ya VCSS Security Company ku bitaro bya Murunda batawe muri yombi, bashyikirizwa RIB.
Umurambo wa nyakwigendera mbere yo gushyingurwa wabanje kujyanwa ku bitaro bya Murunda ngo ubanze ukorerwe isuzuma.
Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 311 ivuga ko kwica umuntu wabigambiriye bihanishwa igifungo cya burundu.

