Rutsiro: Koperative z’Urubyiruko zahombye zaba zigiye kuzahurwa?

Urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rutsiro rworojwe Inkoko n’Ingurube rugiye gufashwa kuzahura imishinga yabo ndetse ni Amakoperative yabo akomeze akore abafashe kwiteza imbere, ibi byatangajwe ni Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24 kuri uyu wa 11 Gashyantare yahamije ko bagiye gufasha amakoperative y’urubyiruko yahombye, akabasha kongera gukora.

Ati “Kuva mu mwaka wa 2017, 2018 na 2019 twakoranye n’Amakoperative y’urubyiruko babasha korozwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na LODA, aho twari dufite koperative muri buri murenge zimwe zorora Inkoko, izindi zikorora ingurube.”

Havugimana akomeza agira ati “Hatanzwe inkoko zisaga ibihumbi 13 zirimo 50% by’inkoko zitera amagi n’izindi 50% z’inyama ariko kubera impamvu zitandukanye z’urubyiruko rutabasha kumuguma hamwe ngo ruhuze imbaraga, ugasanga bamwe bagiye gushaka akazi, abandi bakajya gukomeza amashuri izo nizo zabaye impamvu zikomeye zatumye ama Koperative asenyuka kuko byahitaga bizanamo ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Koperative.”

Mu bindi bibazo Havugimana avuga ko byahombeje aya makoperative y’urubyiruko harimo icyorezo cya Covid-19 kuko hahise hazamo Guma mu rugo, ugasanga abari barorojwe inkoko babuze amasoko y’umusaruro w’Amagi kandi inkoko zo zikeneye kurya bigatuma Koperative zihomba.

Ikindi kibazo uru Rubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rworojwe inkoko n’ingurube rwahuye nacyo ni uburwayi bw’amatungo maze amenshi muriyo arapfa, ndetse abenshi muribo ntan’ubumenyi muby’ubworozi bari bafite bigatuma bahomba.

Ese Ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukora iki?

Havugimana Etienne avuga ko muri aya ma koperative y’Urubyiruko yabonye amaze guhomba amwe atangira kugurisha amatungo bari basigaranye amafaranga bayashyira ku ma konti ya Koperative, none bakaba bagiye kubafasha, kuko harimo ni agikanyakanya agakora ariko bitari ku rwego rushimishije.

Ati “Hari Urubyiruko rwagurishaga amatungo rwari rusigaranye amafaranga rukayashyira kuri konti za Koperative, hari abahombye ndetse hari na bake bagikora ku buryo budashimishije, ndetse kuri ubu turateganya kongerera imbaraga abagikora ni abafite amafaranga kuri Konti bagashaka undi mushinga bakora.”

Turateganya gukorana nabo inama vuba kandi turizera ko bizatanga umusaruro ku buryo nko mu mezi atatu hari icyo tuzaba tumaze kubafasha kigaragara ku buryo ibikorwa bishoboka byazaba byamaze kubona umurongo muzima.

Mu ma Koperative y’urubyiruko yo mu mirenge 13 yo mu karere ka Rutsiro asaga 6 niyo akora ku buryo nabwo budashimishije, kuko nkiyari yarorojwe Inkoko 1,000 harimo isigaranye Inkoko 260, ni mugihe andi yose yaba ayorojwe Inkoko cyangwa Ingurube yahombye.

Inzu yakorerwagamo Ubworozi bw’inkoko 1,000 mu murenge wa Ruhango kuri ubu harimo izisaga 260 gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *