Kirehe: Bavuga ko batangiye kubona inyungu ku iyubakwa ry’urugomero rwa Rusumo

Abaturiye umupaka wa Rusumo urimo kubakwaho urugomero ruzatanga amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania bavuga ko batangiye kubona inyungu zarwo kuko bubakiwe ikiraro cyari cyarasenywe n’ibiza nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Adam Yusuf ni umwe mu baturage baturiye urugomero rwa Rusumo. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Muri 2015 batubwira ko ku mupaka hagiye kubakwa urugomero kandi ko inyungu zarwo zizatugeraho, ntabwo twabyumvaga kuko twumvaga inyungu ari iza leta ntacyo umuturage azabona uretse akazi batubwiraga ko tuzahabwa. Kuri ubu inyungu zatangiye kutugeraho kuko umushinga wa Rusumo wadukoreye umuhanda utwubakira n’ikiraro cyari cyaraciwe n’ibiza kubera isuri yari yarakirengeye.”

Iri ni iteme ryubakiwe abaturage begereye aharimo kubakwa urugomero rwa Rusumo(Foto: Rusumo Project)

Akomeza avuga ko iki kiraro cyubatswe gihuza imirenge ya Kigarama na Nyamugari cyari cyarabangamiye imihahirane kuko batabonaga uko bageza umusaruro wabo ku isoko.

Mugenziwe Uwamahoro we ati: “Uyu muhanda wari warangiritse cyane kuburyo kohereza abana ku ishuri mu gihe cy’imvura ababyeyi twabaga duhangayitse bitewe n’uko ikiraro cyari cyarangiritse bigatuma abana banyura mu mazi. Byarashobokaga ko amazi yabatwara kuko uyu mugezi uruzura ukagera hejuru.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi muri uyu mushinga wa Rusumo ushinzwe kurengera ibidukikije Dr Bikweru Gaspard, avuga ko mu kugeza inyungu ku baturage begereye umupaka wa Rusumo bahereye ku byihutirwa kandi ko bakomeje kubagezaho ibikorwa remezo bitandukanye.

<
Aha ni ku butaka bwa Tanzania aharimo kubakwa isumo ry’amazi azafasha gutanga amashanyarazi ku baturage(Foto:: Annonciata Byukusenge)

Ati: “Ikiraro gihuza umurenge wa Kigarama na Nyamugari cyari cyarangiritse kandi abaturage bakoresha uyu muhanda bahahirana. Umuhanda twubatse ungana na kilometer mirongo 30 (30km). Uretse umuhanda uriho iki kiraro, twabubakiye Ikigo Nderabuzima cya Kigina n’Ikigo cy’amashuri abanza.”

Icyo dushyize imbere ni inyungu z’umuturage, uretse kuzahabwa amashanyarazi abaturage bagomba no kugira imibereho myiza n’ibikorwaremezo hafi yabo kandi tuzakomeza kubafasha kubungabunga ibidukikije babyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba batuye hafi y’umupaka.

Umushinga w’urugomero rwa Rusumo uzatanga umuriro ungana na MegaWati 80 (80MW), buri gihugu kizakira ungana na Wati 27 (27W).

Akagera: Izi ni imashini zizajya ziyungurura amazi zikayohereza mu isumo ngo ritange imbaraga z’amashanyarazi(Foto: Annonciata Byukusenge)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.