Rubavu: Aratabariza uruhinja rumaze amezi abiri rujugunywe n’uwarwibarutse

Umubyeyi witwa Nyamvura Josephine, wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, akagari ka Muhira ho mu mudugudu  wa Gitebe ya kabiri aratabariza uruhinja rumaze amezi abiri rwarajugunywe n’uwarwibarutse. Impuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO ivuga ko uyu mubyeyi agomba kwegera Ubuyobozi bumwegereye akabasobanurira ko afite umwana utari uwe, bagasuzuma nimba ari inyangamugayo kugira ngo nibasanga ari inyangamugayo babone kumumwegurira.

Nyamvura mu kiganiro na Rwandanews24 yatangaje ko uru ruhinja arumaranye ukwezi kurenga nyuma y’uko amuzaniwe mu rugo n’umwana we wakoraga akazi ko mu rugo ashinzwe ku murera, umubyeyi we akamumutana. Urwego yabashije kugezaho iki kibazo ni urw’Umudugudu ndetse ni Inshuti z’Umuryango.

Ati “Uru ruhinja naruzaniwe n’umwana wanjye wakoraga akazi ko murugo amurera nyina aza ku mu mutana, ndetse nyuma y’ukwezi nyiri inzu bari bacumbitsemo nawe yaje kubasohora mu nzu, bose baza bagana iwanjye ndabakira, ariko ubushobozi bwo kwita ku ruhinja kuko nta n’ubwisungane mu kwivuza afite, ubu aramutse arwaye byambana ibibazo, nkaba nsaba inzego z’Ubuyobozi kumfasha ngo mbashe no kubona igikoma kuko nsanzwe ndya nciye inshuro. urwego rwabashije kumenya iki kibazo ni Umudugudu n’inshuti z’umuryango nabiganirijeho.”

Nyamvura akomeza avuga ko uwari umukoresha w’umwana we wanamutanye uruhinja yakoraga akazi kamusabaga kenshi kurara mu kazi. Umwana akaba yafashe ibishoboka muri iyo nzu arabitahana, ndetse atahana n’umwana yareraga, bose arabakira yumva ko nyina aza gutwara uruhinja rwe, none kugeza magingo aya ataraboneka ndetse ntanuzi irengero rye.

Umwana nta myambaro afite imuhagije cyangwa imukwiriye akaba ari ikibazo kirememereye Nyamvura nk’uko yabitangarije Rwandanews24 akaba ariyo mpamvu asaba ko Ubuyobozi bwamugoboka.

<

Evariste Murwanashyaka, Umukozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu (CLADHO) avuga ko uyu mubyeyi akwiriye kwiyambaza

Ati “Uyu mubyeyi kugira ngo yemererwe kurera uyu mwana binyura mu buryo bubiri kuko kuba warera umwana nk’umutoraguye, cyangwa kurera umwana w’abandi (Adoption) byose bigenwa n’inzego z’Ubuyobozi kuko biri mu nshingano z’Ikigo cya NCDA ari nacyo ku ikubitiro kimenyeshwa, hakurikiraho kuba abakozi b’iki kigo baza kugenzura nimbi umuturage ashoboye kuba yarera Umwana bakemeza nimbi yamugumana cyangwa bakamushakira Marayika murinzi umuhabwa.”

Ibi bivuze ko uyu mubyeyi ntakintu yafashwa mugihe uyu mwana yaba ataramuhabwa byemejwe na NCDA, kuko bashobora no kuza mu gitondo bakamushyikiriza Marayika murinzi wok u mwitaho, mu gihe iyo bamaze kwemeza ko nawe yaba Marayika murinzi nibwo yafashwa, ikindi ntabwo ibyemezo byo kumwegurira umwana birenza icyumweru, kuko bihera ku rwego rw’Umudugudu.

Mu Rwanda hagiye hakunda kumvikana ababyeyi bajugunya abo bibarutse ariko bakagobokwa n’Inshuti z’umuryango ndetse nab a Marayika murinzi.

Inshuti z’Umuryango zashyizweho mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Nyamvura josephine ateruye uruhinja rwatawe n’uwarwibarutse waburiwe irengero

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.