Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryahakanye amakuru yavuzwe ko u Rwanda rucumbikiye Umwanditsi ukomoka muri Uganda, Kakwenza Rukirabashaija wahunze igihugu cye.
Rukirabashaija yatawe muri yombi mu Ukuboza 2021, ashinjwa amagambo yibasira Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba. Ni amagambo yanditse kuri Twitter.

Mu magambo azira harimo n’aho yise Kainerugaba ko ‘abyibushye cyane’ [obese].
Rukirabashaija yaherukaga kurekurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rwe mu mizi rwashyizwe ku wa 23 Werurwe 2022.
Akirekurwa yasabye urukiko uburenganzira bwo kujya kwivuza hanze kubera ibikomere yerekanye avuga ko yabitewe n’iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe ariko ntiyabyemererwa ndetse rutegeka ko yimwa pasiporo.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Gashyantare 2022, ni bwo inkuru zacicikanye ko uyu mwanditsi yahunze igihugu.
Ni inkuru yatangajwe n’umunyamategeko we Eron Kiiza ariko ntiyavuze igihugu yerekejemo.
Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS Television abinyujije kuri Twitter ye yanditse ko umunyamategeko wa Kakwenza Rukirabashaija yatangaje ko umukiliya we “yahunze anyuze mu Rwanda.’’
Yakomeje avuga ko nubwo aho Kakwenza Rukirabashaija yerekeje hataramenyekana, ashobora kuba yagiye mu gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi.
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Muhoozi Kainerugaba, uheruka kubonana na Perezida Kagame baganira ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, yavuze ko Rukirabashaija atamuzi.
Ati “Sinzi uwo mwana bavuga ko yakubiswe. Sinigeze mwumva kugeza ubwo itangazamakuru ryatangiye kumuvugaho. Sinigeze mpura na we cyangwa ngo tuganire ndetse ntabyo nifuza gukora. Navuganye na Perezida Kagame avuga ko atari mu Rwanda.’’
HCR na yo yahakanye ko Rukirabashaija ari mu Rwanda
Mu batanze ibitekerezo kuri tweet ya Muhoozi harimo n’abavuze ko bfite amakuru yizewe ko Kakwenza Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda.
Uwitwa Patricia Magara yagize ati “Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Laura Villechalane, yavuze ko umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija yakiriwe n’uru rwego rushinzwe impunzi kandi ari ahantu hatekanye mu gihugu. Nabikuye mu bitekerezo byo kuri Facebook yanjye.’’
HCR ibinyujije kuri Twitter yayo yahise isubiza ko aya makuru ari ibihuha kuko itajya itangaza ku karubanda amakuru bwite y’abantu ku giti cyabo.
Yakomeje ati “HCR ntacyo izi ku muntu witwa iri zina [Rukirabashaija] uri munsi y’uburinzi bwayo mu Rwanda cyangwa uri ku rutonde rw’abagomba kwimurirwa mu Budage.’’
Rukirabashaija w’imyaka 33 ni umwanditsi watsindiye igihembo cya PEN International Writer of Courage mu 2020 kubera igitabo cye yanditse mu buryo bwo gutebya yise “The Greedy Barbarian”.
Yatawe muri yombi mu rugo iwe ku wa 28 Ukuboza ajyanwa n’abasirikare gufungirwa ahantu hatazwi. Umugore n’umunyamategeko we bavuze ko yakorewe iyicarubozo ibabaza umubiri.
Uyu mwanditsi akirekurwa yagiye agaragaza ibikomere avuga ko yakuye ku iyicarubozo yakorewe afunze.
Tariki ya 17 Mutarama 2022, Komisiyo ishinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu yasuye Rukirabashaija na yo ishimangira ko “yari afite inkovu zigaragara n’ibisebe biri gukira ku mubiri we.’’
Si ubwa mbere Rukirabashaija yari atawe muri yombi kuko no mu 2020 yafunzwe icyumweru ashinjwa ibirimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 no guteza imvururu muri rubanda.
IGIHE