Rukanika Jean Leonard, Umuyobozi wa Sendika y’Ababakozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta (STAP) mu Rwanda, ishamikiye ku rugaga rw’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) avuga ko nta mukozi wa Leta uzongera kwirukanwa arenganyijwe.
Rukanika mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko abakozi b’ama Sendika basanzwe bahari mu bigo binini n’ubwo batakoraga ibigaragara ariko batangaga umusaruro, ariko kuri ubu Sendika irimo kubaka inzego kuva ku rwego rw’Akagari ngo ntihazagire umukozi uwariwe wese urengana.
Ati “Abakozi b’ama sendika basanzweho ariko bakoreraga mu bigo binini nko mu ma koperative y’abahinzi b’ibyayi ni ama kawa barahari kandi batangaga umusaruro n’ubwo utagaragaraga, gusa hari uturere batagiraga ama Komite none tugiye gushyiraho Komite zayo kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’igihugu kuko ari Uburenganzira bw’Umukozi guhagararirwa, ndetse n’umukoresha akajya akorana ni abakozi bahagarariye Sendika kuko hari uwitwaza ububasha akakurenganya ku giti cye abitewe n’imyumvire cyangwa kutamenya amategeko agenga abakozi.”
Akomeza agira ati “Hari amategeko atuma umukoresha atarenganya umukozi, n’umukozi akaba atarenga kubyo amategeko amwemerera, niyo mpamvu ya Sendika kuko icyo ibereyeho nta mukozi urenganywa, binafasha umukozi gutanga umusaruro kuko aba aziko arengewe, ibi binorohera umukoresha kuko iyo hari ibibazo byabonetse binyura muri ya Komite ya Sendika ikabiha umurongo bigatuma umukoresha abona icyo aheraho afata icyemezo.”
Rukanika akomeza avuga ko impamvu bizeye ko nta mukozi uzongera kwirukanwa ku karengane ari uko hari amategeko amurengera ndetse hakaba hari na komite ya Sendika izajya ibanza gusuzuma ikibazo cye n’umukoresha ngo hatabaho akarengane.
Ati “Nta mukozi uzongera kwirukanwa bitanyuze muri Komite ya sendika y’Abakozi y’aho akorera, ngo abyuke abone ibaruwa y’umukoresha imwirukana nta Dosiye kuko byarangwagamo akarengane kenshi.”
Rukanika agira inama abakozi baba baramaze kwirukanwa batarabasha kugana Sendika ko bagana Ubutabera bukabarenganura.
Rukanika mubyo yishimira harimo kuba Abayobozi b’Igihugu barashyize imbere ku rwanya akarengane no kuba bumva impamvu batorewe.
Ati “Turishimira ko Abayobozi bo mu nzego za Leta bumva impamvu batorewe cyane abo ku rwego rw’Uturwere no kuba barashyize imbere kurwanya akarengane na ruswa nidufatanya tuzabasha guhangana n’akarengane kakorerwaga abakozi.”
Urugaga CESTRAR ari narwo rushamikiyeho Sendika STAP n’andi mas endika rwavutse muw’i 1975 ari nawo mwaka rwaboneyemo ubuzima gatozi rwo ni ama Sendika arushamikiyeho yose.
Ni kenshi hagiye hakunda kumvikana imanza Leta yagiye itsindwa biturutse ku iyirukanwa ry’Abakozi ridakurikije amategeko bagana inkiko bakayitsinda, iyi Sendika ikaba izatuma imanza Leta yashorwagamo ni abakozi zizajya zikemuka mu mucyo.
