Kwizera Pierrot yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, nibwo Kwizera Pierrot yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu Burundi

Mu mpere za Mutarama 2022, nibwo umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yigeze gukinira ndetse akanayibera kapiteni, nyuma y’uko avuye muri AS Kigali.

Bwa mbere nyuma y’uko asinyiye amasezerano ikipe ya Rayon Sports nibwo yakoze imyitozo ye ya Mbere muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Babinyujije kuri Twitter ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Kwizera yatangiye imyitozo muri iyi kipe.

Biteganyijwe ko Kwizera Pierrot azagaragara mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura kuri uyu wa gatandatu mu mikino ya shampiyona yo kwishyura umukino uzabera kuri Sitade y’Akarere ka Huye nk’uko Ukwezi kwabyanditse.

Kwizera Pierrot muri Nzeri 2019 ni bwo yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.

Kwizera ni mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *