Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri mu Rwanda yari yarafunzwe kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid19, mu ntara y’Ibirengerazuba abana bagera ku bihumbi 11.198 ntabwo bari basubira mu ishuri kubera impamvu zitaramenyekana.
Ubuyobozi bwatangije ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu ishuri hagaragara abana ibihumbi 21.779 bataye ishuri, abagera ku bihumbi 10.581 nibo bamaze gusubizwa mu ishuri naho abagera ku bihumbi 11.198 ntibarasubira mu ishuri.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko impamvu abana babo batiga ahanini biterwa n’ubushobozi bwabo bucye butuma batababonera ibyangombwa bisabwa n’ishuri.
Umubyeyi wo mu karere ka Nyamasheke agira ati: “Mfite abana 4 bose biga kandi bakenera amakayi, imyambaro y’ishuri, amafarnga yo gutanga ngo barye ku ishuri kandi ndi umukene. Mba mukiciro cya gatatu cy’ubudehe, ntunzwe no guca inshuro kandi ntabwo naba nahingiye igihumbi ngo nkiguremo amakayi y’umwana umwe ubundi baburare.”
Akomeza avuga ko abonye uwamuha imyambaro y’ishuri y’abana n’amakayi, leta ikamusonera amafaranga yo kwishyura ibyo kurya ko yakomeza akabacira inshuro bakabaho uko ubushobozi bwe bungana.
Mugenzi we wo mu karere ka Karongi we agira ati: “Njyewe mfite abana 3 umwe muri bo yiga mu mashuri yisumbuye ataha, ariko mbona amaherezo ariwe uzicara mbere y’abandi kuko n’ubwo bavuga ko abana bigira Ubuntu mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ariko siko biri kuko ku gihembwe dutanga amafaranga arenga ibihumbi mirongo 35.000frs hatarimo ibikoresho by’ishuri. Urumva ko utagira abana 3 biga muri seconderi ngo bakomeze kandi biga banataha byibura bataba mu kigo. Ku bwanjye sinarenganya ufite Umwana utarasubiye ku ishuri kuko n’abaririmo baraza kurivamo bitewe n’ubushobozi bucye ababyeyi dufite”
Abana bataye ishuri muri iyi ntara bagaragara mu miromo irimo iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu mirima no mu burobyi bw’isambaza.
Guverineri Habitegeko yagize ati “Twakoze inama n’abayobozi b’uturere twiyemeje ko ku wa Gatanu aba bana bose bagomba kuba bagarutse mu ishuri.”
Guverineri Habitegeko yemeje amakuru y’uko basanze mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo kuba hari ibigo by’amashuri bizamura amafaranga y’ishuri akagora ababyeyi nk’uko babibwiye Rwandanews24, ababyeyi bakananirwa gutanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, abana babura imyenda y’ishuri n’ibindi.
Ati “Icyaba cyose umwana agomba kujya ku ishuri, ikibazo afite kigashakirwa umuti yicaye mu ishuri. Niba adafite imyenda y’ishuri najyane iyo asanganywe.”
Imibare yo ku italiki 5 Gashyantare 2022, igaragaza ko muri iyi ntara hari abana 11.198 batarasubira ku ishuri. Akarere ka Rutsiro ni ko gafite abana benshi bataye ishuri kuko gafite 3 925 gakurikirwa na Nyamasheke ifite 2 664.
One thought on “Iburengerazuba: Abana basaga ibihumbi 11 bataye ishuri”