Huye: Baguze isanduku bacukura n’imva uwo bagiye guhamba basanga ari muzima

Umuturage wo mu Karere ka Huye yakomerekejwe na mugenzi we ajyanwa kwa muganga ndetse biza kuvugwa ko yaba yashizemo umwuka abo mu muryango we batangira kwitegura kumushyingura bagiye gufata umurambo batungurwa no gusanga uwari Nyakwigendera arimo kunywa igikoma

Abatuye mu Karere ka Huye bavuga ko ku wa 01 Gashyantare uwitwa Byangabiza yakomerekejwe n’umukozi wo muri rumwe mu ngo zaho amukubise icyuma kimeze nk’umukasi (Sécateur), biba ngombwa ko ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Sovu aho yavanwe ajyanwa ku bitaro bya Kabutare.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yagiye kogoshesha umwana we maze asanga abogosha badahari, mu gutaha anyura ku rugo ruri hafi aho ngo bamushyirire umuriro muri telefone, kuko n’ubundi abaturanyi badafite amashanyarazi basanzwe baza gushyirishamo umuriro kuri urwo rugo.Yasanze uwitwa Théogène Sibongiriye ari gutunganya ubusitani, bavuganye gato Byangabiza wari wasinze ngo amukubita ingumi, maze Sibongiriye na we mu kwitabara amutema ku kuboko no mu mutwe akoresheje cya gikoresho yakatishaga ibyatsi.


Abo mu rugo Sibongiriye yakoreraga bavuga ko urebye kurwanisha icyo gikoresho byari nko kwitabara kuko n’ubundi mu gace atuyemo abantu biganjemo abana, bakunze kumukubita bakanamutera amabuye, biturutse ku kuba afite ubumuga bw’amaguru.

Ntawe uzi ahavuye inkuru y’uko uyu mugabo yapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga, dore ko nta n’umurwaza bajyanye ubwo imbangukiragutabara yamujyanaga ku bitaro.

Mu gitondo cyo ku wa gatatu taliki 2 Gashyantare 2022, abo mu rugo yakubitiwemo barafashwe bajya gufungwa, uwamukubise abimenye yijyana kuri RIB abandi bo barafungurwa.
Inzego z’ibanze ngo zasabye abo mu muryango Byangabiza yakubitiwemo gufasha umuryango we kumushyingura kuko ari abakene, maze mugitondo cyo kuwa kane taliki 3 Gashyantare 2022 bashaka isanduku n’imodoka, bajya gushaka umurambo ku bitaro.

Ku bitaro babuze umurambo, hanyuma bakomeza gushakisha, baza kumusanga mu cyumba kimwe cy’ibitaro ari muzima arimo yinywera igikoma yari ahawe n’abantu bari kumwe bari bagemuriwe.

Ku wa Gatanu taliki 4 Gashyantare 2022 Ibitaro byaramusezereye ajya kurwarira iwe. Amakuru avuga ko imva yari yacukuriwe bayihambyemo umutumba barayisiba, na ho isanduku yari bushyingurwemo isubizwa mu gakiriro yari yaguzwemo nk’uko KT Press yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *