Ni isoko ry’amatungo ryatwaye akayabo ka Miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda ryubatswe mu murenge wa Nyabirasi ariko rigakorerwamo umunsi umwe nk’uko abarituriye babivuga. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nyuma yo kubona rikomeza kwangirika ririmo gushishikariza abaturage bakora ibijyanye n’Ubumenyi ngiro ngo baze bakoreremo.
Iri soko nyuma yo gutakazwaho akayabo ntirikorerwemo, ryatakaje agaciro kuko ibirigize abajura bagenda bibamo bike bishoboka nk’ibyuma ndetse rifite n’umwanda ukabije wiganje ahari haragizwe ubwiherero.
Nyiramana Seraphine ati “Iri soko rimaze imyaka 10 ridakoreshwa kandi ryaratakajweho akayabo, ryubatswe bateganya ko ryajya ricururizwamo Inka rikorohereza aborozi bafite inka muri Gishwati bagorwaga no kuzigeza mu isoko rya Kabari na Mahoko mu karere ka Rubavu.”
Akomeza avuga ko Iri soko rikimara kubakwa ryacururijwemo nk’umunsi umwe ariko abarikoreragamo barahomba kuko nta Muhanda wageraga inaha, imodoka zazaga gupakira inka zigahera mu nzira.
Nsanzamahoro Jean Baptiste ati “iri soko ryubakiwe korohereza abacuruza inka ni aborozi bifuzaga kugurisha inka, iri soko ryaje guhagarara none kuri ubu igikorerwamo ni ugukingiriramo inka. Turasaba Ubuyobozi kutuvuganira iri soko rikongera rigakora icyo ryubakiwe ku buryo ukeneye itungo yajya aribonera hafi, kuko rikomeje kwandirika ariko ritunganyijwe ryanarindirwa umutekano.”
Nsanzimana akomeza avuga ko iyo hatabaho icyuho cy’Ubuyobozi iri soko riba ryarakomeje gukoreshwa icyo ryubakiwe, kuko n’umuhanda wagoraga abaza gupakira inka zaguzwe watunganyijwe ariko ryo rikaba ritarigeze ryibukwa.
Mukandekezi Francine avuga ko kuva iri soko ryakuzura yaribonyemo amatungo umunsi umwe, nyuma akongera kuhabona hakorerwa inama no kuhakingiriza inka nawe akaba yibaza impamvu ridakora.
Singirankabo Emmanuel, utuye mu kagari ka Terimbere agira ati “Iri soko ryarubatswe ariko abacuruzi b’inka bazizanye kuzihacururiza bategereza abaguzi barababura, bituma bongera gusubira mu isoko rya Kabari (ho mu karere ka Rubavu) bazijyanagamo. Iri soko turacyarikeneye kuko ryari ridufitiye akamaro ko kuba uwakeneraga agatungo yarakabonaga hafi, kandi iri soko njyewe nanaryubatseho naherezaga abafundi ku buryo kuba ridakora mbibona nk’igihombo ku baturage na Leta.”
Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi mu kiganiro na Rwandanews24 yemeza ko iri soko ritazongera kubaho kuko amasoko abakikije yatumye iryabo ritabasha gukora bakaba barateganyije kuhagira agakiriro.
Ati “Iri soko ryubatswe ari iryo gucururizamo inka haza kubamo imbogamizi iturutse ku masoko adukikije yo mutundi turere acururizwamo inka atuma iryacu ridakora, kuri ubu icyatekerejweho ni ugushaka uko ubu butaka bwabyazwa umusaruro, abaturage bemeza ko hashyirwamo agakiriro, ndetse ni akarere karabitwemereye kadusaba kubigerageza nimbi ako gakiriro gashobora kuhaba.”
Niyodusenga akomeza avuga ko mu kugerageza agakiriro hamaze kugeramo abagera kuri batatu, barimo usudira ni abandi babiri bakora ububaji, bakaba bakomeje gukangurira abaturage kuza muri aka gakiriro kugira ngo nibamara kubona abagakoreramo bazasabe akarere kaze kabubakire ariko kazi neza ko hari abazakoreramo.
Ku kibazo cy’umwanda urangwa aha hahoze isoko Niyodusenga avuga ko baraza kubikurikirana, kuko aba baturage batatu bakoreramo nk’Agakiriro bari bumvikanye ko aribo bagomba gukurikirana isuku y’aka gakiriro, mu gihe ibisaba imbaraga nyinshi Umurenge ariwo wazajya ubigiramo uruhare.
Ni kenshi Umugenzuzi w’Imari ya Leta ubwo yabaga agiye kumurikira abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta yanengaga imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu bigo bitandukanye ndetse bamwe na bamwe bakanakurikiranwa n’Inkiko.







