Imvura yaraye iguye mu ijoro ryahise mu karere ka Rutsiro yangirije ibikorwa remezo birimo inganda za Kawa n’ibiraro bihuza imirenge, ubuhahirane bukaba bwahagaze hari n’umwana watwawe n’Umugezi wa Biruyi umurambo we wasanzwe mu mugezi wa Nkora hakaba hategerejwe RIB. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi buvuga ko hari ibiraro byangiritse kuburyo no kongera kubisana bitakunda, bizakenera kubakwa bundi bushya.
Iyi mvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022, ndetse hamwe mu mirenge ubuhahirane bwahagaze bitewe ni uko Ibiraro byatwawe n’iyi mvura ni mu murenge wa Mushonyi na Kigeyo ku kiraro kibahuza cya Nkora.
Bamwe mu baturage batuye muri Nkora ho mu murenge wa Kigeyo bavuga ko ikiraro cyabahuzaga na Mushonyi cyaraye cyangiritse bikabije bakaba basaba Ubuyobozi kuba bwabagoboka bagashaka ibisubizo birambye kuri cyo kuko ari kimwe mu byakoreshwaga no mu bukerarugendo.
Andi makuru avuga ko hari umwana w’umuhungu watwawe n’umugezi ku kiraro cya Biruyi ubwo yari kumwe ni abandi bana, umurambo we ukaba wabonetse muri iki gitondo hakaba hategerejwe RIB.
Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi avuga ko bafite ibiraro byagiye burundu ku buryo bitanabasha gusanwa, ndetse ibindi bibazo iyi mvura yaraye iteje ari inkangu.
Ati “Hari nk’ikiraro cya Kayabaraza bizasaba ko cyongera gutangira kubakwa bundi bushya kuko kitabasha gusanwa, ibindi biraro byoroheje byagiye ni uko bizasanwa n’imiganda kugira ubuhahirane bukomeze.”
Mwenedata akomeza avuga ko iyi mvura yaraye iguye mu ijoro ryakeye yaraye iteje Ibiza birimo inkangu mu murenge wa Mushonyi, hari ni amazu y’abaturage yangiritse ariko bakirimo kubarura ibyaba byangirijwe nayo byose.
Ikindi Mwenedata avuga ni uko aho Umurenge udafite ubushobozi bwo gufasha mu gutunganya ibi bikorwa remezo Akarere kazabafasha bigatunganywa mu minsi ya vuba ariko atakwizeza abaturage ngo ni none cyangwa ejo ariko ko iyo mirimo bagerageza ikihutishwa ubuhahirane bugakomeza.
Kimwe mu biraro byangiritse cya Nkora gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo kiri mu muhanda wa Kivu belt utaratunganywa kikaba kije gisanga ibindi biraro biri kuri uyu muhanda bimaze imyaka 4 bidakoreshwa birimo igihuza Umurenge wa Gihango nuwa Musasa n’igihuza umurenge wa Musasa nuwa Boneza.









