Mu rwego rwo kubungabunga ibishanga kimwe n’ibindi bice bihehereye, Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko bwamaze guha umurongo gahunda yo gutunganya ibishanga nk’uko bwabibwiye Rwandanews24.
Taliki ya 3 Gashyantare Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bishanga n’ahantu hahehereye, akarere ka Huye kakaba gashyize imbaraga mu gutunganya ibishanga ngo karusheho kugira isura nziza itoshye kuko ibi bikorwa binahindurira abaturage ubuzima.
Bamwe mu baturage bafite imirima mito mu bishanga bizatunganywa, bavuga ko biteguye kuzabifata neza igihe bizaba birangiye kandi bakifuza ko leta itazabibambura nk’uko byagiye bigaragara mu bindi bice.
Nyiraminani ati: “Twumva ko igishanga duhingamo cya Ngiryi nacyo kizatunganywa, ariko bamwe bavuga ko tuzahita tuvamo, abandi bakavuga ko tuzajya muri koperative kugirango dukomeze duhingemo. Abayobozi badufashije baturekera igishanga cyacu kuko nicyo dukuramo ibidutunga.”
Mugenzi we Kamanzi ati” Ntabwo mbona inyungu umuturage afite mu gutunganya igishanga kuko ahita acyamburwa kigahabwa umushoramari. Rero twebwe tubihomberamo ugasanga turazira ko dufite ubutaka buto, mbese nta nyungu twebwe tubifitemo, inyungu ni iya leta.”
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange ati: “Gutunganya ibishanga byafashweho umwanzuro ko mu mwaka wa 2022-2023, ibishanga biri ku buso bungana na hegirati 31 (31ha) zose zizaba zimaze gutunganywa.”
Ku binyanye n’inyungu umuturage azakura mu gutunganya ibi bishanga cyane ko usanga abaturage basanzwe babikoresha bafitemo imirima mito batongera kuyibona, Meya Sebutege yagize ati: “Inyungu ku muturage zirahari kuko bizabahindurira ubuzima bitewe n’uko abasanzwe babikoresha n’abandi bazahabwamo akazi kabahemba, ikindi ni uko abakorera mu makoperative muri ibi bishanga bitaratunganywa bazongera bakabikoresha bagahinga ku buryo bugezweho bubongerera umusaruro.”
Ibishanga bigizwe na 10, 6% by’ubutaka bw’u Rwanda hamwe n’ibishanga bigera ku 915 byavumbuwe mu gihugu hose. Muri ibyo, ibishanga 38 bingana na 20% y’ubuso bwose birarinzwe.