Rutsiro: Ubuharike, intandaro ya biguru ntege mu kwishyura Mutuelle

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro bavuga ko Ubuharike buri mu ntandaro yo gutuma bagenda biguru ntege mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko umuturage utaratanze ubwisungane mu kwivuza aba adatekanye kandi atabayeho neza.

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2022, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere bwakoze ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gutangira kwishyura ubwishingizi bwa Mutuelle y’Umwaka 2022-2023, aho bwatangirijwe mu murenge wa Nyabirasi.

Iki gikorwa cyo ku wutangiza kikaba kiri muri gahunda y’intara y’iburengerazuba muri rusange Ariko by’umwihariko mu karere ka Rutsiro.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Nyabirasi bavuga ko intandaro yo kugenda biguru ntege mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza .

Rev. Pasiteri Ntamuhanga Pascal yagize ati “Ubuharike ni imwe mu ntandaro yo kugenda gake mu kwishyura Ubwisungane mu kwivuza, kubera ko usanga abagabo bajya mu buharike ntan’ubushobozi baba bafite, abenshi aba ari abakene, ariko hakajijwe ubukangurambaga iki kibazo cyaba amateka.”

<

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose avuga ko bibabaje kubona hari abaturage basaga 19% batarabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, agasaba inzego zibanze kubakangurira kwishyura kuko bagize ikibazo nabo batasinzira umuturage adatekanye.

Ati “Abaturage 19% badafite ubwisungane mu kwivuza murumva uwo muturage ko atabayeho neza ndetse adatekanye. Uwo muturage ni agira ikibazo nawe nk’Umuyobozi ntuzasinzira, mwese turifuza ko Nyabirasi hagira byinshi bihinduka abaturage bagasobanukirwa ni akamaro ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza.”

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro agiriye muri uyu murenge kuva yatorerwa kukayobora mu matariki ahera y’Ugushyingo 2021.

Umurenge wa Nyabirasi uri ku kigero cya 81% by’abaturage bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa Mutuelle wa 2021-2022. Uyu  munsi imibare igaragaza ko Umurenge wa Nyabirasi uri ku mwanya wa 11 mu mirenge 13 igize akarere ukaba uwa 94 mu mirenge yo igize Intara y’Iburengerazuba.

Ubukangurambaga mu kwishyura Mutuelle 2022-2023 bwatangiriye mu murenge wa Nyabirasi
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko Abayobozi batasinzira hari Abaturage badatekanye
Ubuyobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu buklangurambaga

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.