Na Annonciata BYUKUSENGE
Mu gihe Igihugu cy’u Rwanda gikomeje guhangana n’igwingira ndetse ni umubare w’abana bajya mu mirire mibi nk’ikibazo kibugarije, mu karere ka Rutsiro haravugwa ikibazo cyo kumara amezi 6 Akarere kadatanga ifu y’igikoma ni amata agenerwa Amarerero bikagira uruhare mu izamuka ry’imibare y’abana bagwingira. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ifu imaze ibyumweru bibiri yaratangiye gutangwa ndetse ni amagi yo gufasha aba bana bo mu ma rerero.
Kugeza uyu munsi 44,4% by’abana bo mu karere ka Rutsiro baragwingiye, ndetse Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare igaragaza ko aka karere kaza mu myanya itatu y’imbere mu Rwanda ifite abaturage bakennye.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko impamvu nyamukuru Amata n’igikoma byo mu marerero byatinze gutangwa, ku buryo mu mwaka w’ingengo y’imari ya Leta amezi yihiritse ari 6 bitaratangwa byadindiriye mu mitangire y’amasoko.
Muri ayo mezi yose ashize kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2021 nk’itariki umwaka w’ingengo y’imari ya Leta utangiriraho ababyeyi birwanaho bakoresheje ubushobozi buke bafite ngo abana babashe kwiga neza no kubona indyo yuzuye ngo hagabanywe igwingira n’imirire mibi mu bana, ariko ibyo Akarere kagomba amarerero kakaba karatinze ku bishyira mu ngiro.
Bamwe mu baturage bafite amarerero yo mu ngo bo mu murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro batangarije Rwandanews24 ko bamenyesheje akarere ikibazo cyo kuba hari bamwe mu bana batacyitabira gahunda y’Irerero kubera bari baramenyereye guhabwa Igikoma ni amata bakabibura, akarere kakirenza ingohe amezi akaba yihiritse ari atatu batarabasha kubibona.
Niyitegeka Eugenie, uhagarariye Irerero Akeza ryo mu mudugudu wa Kasonga, Akagari ka Terimbere, umurenge wa Nyabirasi avuga ko Irerero ryatangiye haza abana bake, bibasaba ko begera ababyeyi bafite abana birirwaga mu mihanda bakaza kwiga
Ati “Mbere twabonaga Ifu y’Igikoma ni amata bitangwa ni akarere binadufasha mu gukurura ababyeyi bari bafite abana birirwa mu muhanda nabo bakaza kwiga, ariko tumaze amezi atatu twaraganiriye n’ubuyobozi ibyo byose ntana kimwe kirabasha kugera ku irerero, bikaba byaratumye umubare w’abana waragabanyutse ku buryo bugaragara.”
Niyitegeka avuga ko ababyeyi barerera mu irerero AKEZA harimo bamwe badafite ubushobozi bwo kubona ibyo basabwa ngo abana babashe kubona Igikoma n’indyo yuzuye.
Niyitegeka asaba Ubuyobozi bw’Akarere kuba bwaboherereza Ifu y’Igikoma n’Amata ngo bibashe kubunganira mu bushobozi buke ababyeyi bishakamo.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko amata amaze igihe yarabonetse ndetse hatanzwe ni amagi mu marerero, bishoboka ko hari amarerero byaba bitarageramo.
Ati “Mu byumweru bibiri bitambutse ibifasha abana bo mu marerero birimo amata ni amagi byatangiye gutangwa ndetse ni aho bitaragera hose bizahagera vuba kuko ari gahunda ya Leta kandi ihari igomba kubahirizwa.”
Umuyobozi w’impuzamiryango CLADO iharanira uburenganzira bw’umwana Murwanashyaka Evaliste, aganira na Rwandanews24 yavuze ko hagomba gukorwa igenzura ryihariye ku bibazo bireba abana kuko bagenerwa ingengo y’imari buri mwaka. Ati: “Abana bafite ibibazo byihariye bagomba gufashwa by’umwihariko. Niba ubuyobozi buvuga ko ingengo y’imari iba nto bakayisaranganya, ariko hari ingengo y’imari igenerwa abana. Nk’ubu uyu mwaka wa 2021-2022, abana bagenewe ingengo y’imari igera kuri 8, 902, 464, 845 mu rwego rwo kuzamura imirire yabo. Iyi nyunganira mirire abana bahabwa yitwa Ongera.”
Mu karere ka Rutsiro habarurwa ama rereo asaga 1,355 arererwamo abana ibihumbi 33,815. Ni mu gihe mu murenge wa Nyabirasi habarurwa amarerero 140 arimo abana 4,013.



