DRC: Sosiyete sivile yasabye ko Umujyi wa Bunia ufungwa iminsi 3

Kuva kuwa kane taliki ya 3 Gashyantare Ituri ibikorwa byose mu mujyi wa Bunia birafunze ku busabe bwa sosiyete sivile bw’iminsi itatu nta kintu gikorwa ngo bahe leta ubutumwa, n’icyubahiro ku mpunzi zirenga 50 zishwe abandi 45 bagakomeretswa n’inyeshyamba.

Uretse inzu zicuruza imiti, hamwe n’imodoka nkeya cyane zabonetse mu mihanda ya Bunia kuwa kane, ibindi bikorwa byose byari bifunze muri uyu murwa mukuru w’Intara ya Ituri, nk’uko Elvis Aimé Mundanda ubayo abivuga.

Yabwiye BBC ati: “Birakomeza gutya kugeza kuwa gatandatu kuko ubwicanyi bwakorewe Savo ni ndekamere. Twese hano turababaye, turemera inzara iturye ariko twerekane agahinda kacu.”

Amashusho ababaje y’abagore, abana, n’abagabo bacye bishwe ahanini batemaguwe mu nkambi y’impunzi z’imbere mu gihugu ya Savo iri ahitwa Djugu mu majyaruguru ya Bunia yababaje benshi.

Ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro rishyira kuwa gatatu “bwateguwe n’inyeshyamba za CODECO”, nk’uko Dieudonné Lossa ukuriye sosiyete civile ya Ituri yabibwiye BBC Gahuzamiryango.

Yagize ati: “Ibi twabisabye abaturage kuko buri munsi abantu ba Ituri bari kwicwa, ahantu hari ONU, ahantu hari état de siège, ahantu ndetse ngo hari ingabo zifatanyije!

“Twebwe tubona ari ukudaha agaciro abantu ba Ituri, ubu ni ubwa gatanu hano bateye inkambi y’impunzi z’imbere mu gihugu.

“Niba twatangaje iminsi itatu yo gufunga ibintu byose ikubahirizwa ni uko abantu bose barambiwe iyi ntambara, twahambye abantu benshi, turananiwe.”

Umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya kuri Twitter yatangaje ko leta yamaganye ubu bwicanyi “bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa CODECO” kandi ko bihanganisha ababuze ababo.

Yanditse kandi ati: “[Leta] irizeza kandi umuhate w’ingabo zacu wo kuzana amahoro n’umutekano muri iki gice cy’igihugu.”

Ariko Dieudonné Lossa avuga ko abantu bitabiriye iyi minsi itatu bagafunga ibikorwa byabo “kugira ngo bereke leta ko ntakigenda, kuko idashoboye gufata ingamba zo kuturengera.”

Ingabo za ONU (MONUSCO) ziri muri ako gace zivuga ko mu ijoro ryo kuwa kabiri zahise zoherezwa i Savo zikarasana n’abateye bagahunda ubwicanyi bugahagarara.

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, mu itangazo yamaganye ubwicanyi bwakorewe mu nkambi ya Savo irimo abavuye mu byabo bagera ku 20,000 biganjemo abana.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko abantu bagera ku 230,000 baba mu nkambi z’abavuye mu byabo zigera kuri 60 muri Ituri, bahunze ingo zabo kubera ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba.

Umujyi wa Bunia Ituri muri DRC urafunzwe mu minsi 3 kubera ubwicanyi burimo kuhabera bwibasira abasivile bo mu nkambi z’impunzi

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *