Umushoramari ukekwaho ubutekamutwe yafatiwe muri Kenya

Umushoramari Nathan Lloyd Ndung’u washinze Ikigo DN International gikora imishinga yo kubaka inzu zijyanye n’igihe, yatawe muri yombi i Nairobi muri Kenya, kubera ibyaha akekwaho mu Rwanda byatumye ahunga u Rwanda agashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2011.

Itangazamakuru ryo muri Kenya ryatangaje ko Ndung’u yatawe muri yombi muri iki cyumweru ubwo yari akigera i Nairobi avuye mu gihugu cy’amahanga, cyane ko uyu mushoramari afite inkomoko ye muri Kenya.

Yatawe muri yombi ku busabe bwa Polisi mpuzamahanga (Interpol) kubera ko yahunze u Rwanda kubera ibyaha yari akurikiranyweho bijyanye n’ubwambuzi n’ubutekamutwe, byatumye akatirwa imyaka itanu y’igifungo adahari.

Yahunze Igihugu nyuma yo gufatwa no gufungwa kubera yariganyije abaguze inyubako mu mushinga wo kubaka inzu zigezweho “Green Park Villas” washyizwe mu bikorwa n’Ikigo DN International yashinze akaba anakibereye umuyobozi.

Muri uwo mushinga, DN International yari yiyemeje kubaka inzu zirenga 50 buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwo mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2010, ntiwarambye kuko nyuma y’umwaka umwe gusa hatangiye kuzamuka ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo.

Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB Bank) yamuhaye inguzanyo y’amafaranga asaga miliyari imwe n’igice, abari baguze inzu muri uyu mushinga n’abari abakozi bawo bahise bitabaza inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, Ndung’u ahita atabwa muri yombi mu mwaka wa 2011.

Uyu mushoramari wari asigaye atuye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yaje kurekurwa kugira ngo aburane ari hanze ariko ababonye amahirwe yo gutoroka ahunga Igihugu, bikaba byamenyekanye ko yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho afite ubundi bwenegihugu bwiyongera ku bwa Kenya.

Imwe mu nzu bivugwa ko Ndung’u yari yatangiye kubaka i Kigali

Mu gihe yari atarafatwa yaburanishijwe, arakatirwa ndetse ashyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, ari na byo byatumye Banki ya KCB ifatira imitungo yose itangira no kuyiteza cya munara.

Muri iyo mitungo hari harimo ibibanza 89 n’inzu 7 zituzuye neza. Abantu n’ibigo birenga 120 baberewemo imyenda na DN International Ltd bakimenya ko ibyayo byose birimo gutezwa cyamunara, bahise bagana inkiko zitegeka ko cyamunara iseswa.

Icyo kibazo bivugwa ko cyanagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ndetse n’Umukuru w’Igihugu akaba yarigeze gutegeka ko gikemurwa vuba.

Urukiko rwaje gutegeka ko abantu bose bafite ibimenyetso bigaragaza ko iki kigo kibabereyemo imyenda ndetse na Banki ya KCB iza kwemera kwishyuza amafaranga ariko hatariho inyungu.

Bivugwa ko iyo banki yagombaga kwishyurwa miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abandi bantu basanzwe bagombaga kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 780.

Bivugwa ko Ndung’u yafashwe aturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nk’igihugu afitiye ubwenegihugu, agezwa imbere y’Urukiko rw’i Nairobi ku wa Gatatu taliki ya 2 Gashyantare 2022.

Ubushinjacyaha bwari buyobowe na Catherine Mwaniki, bwasabye ko yafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi iminsi 21 mu gihe hategerejwe kuzuza ibisabwa byose ngo yoherezwe mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abunganizi be mu by’amategeko bo bifuza ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze, ariko ubushinjacyaha bwamagana icyo cyemezo kuko ashobora kurekurwa agahitayongera kurira indege akava muri Kenya kandi impapuro zo kumuta muri yombi zigifite agaciro.

Ubushinjacyaha bucuga ko kuba afite ubwenegihugu bw’ibihugu bibiri, bimuha ububasha bwo kongera kuba yahita atorokera muri USA aho afitiye ubundi bwenegihugu, bityo adakwiye kurekurwa.

Umushinjacyaha Catherine Mwaniki, ashimangira ko kumurekura akongera gutoroka byateza ikibazo kuko u Rwanda rwazagorwa no kongera kumubona mu gihe akurikiranyweho ibyaha biremereye.

Perezida w’Urukiko rwa Milimani rwaburanishije urwo rubanza Bernard Ochoi, yavuze ko ruzasomwa kuri uyu wa Gatanu taliki 4 Gashyantare 2022.

But the bank did not take care of paying those who supplied construction materials or the prospective homeowners who had made down payment on the houses.

As a result, people who had delivered supplies and those who bought homes from the defunct DN International launched a lawsuit against the real estate developer.

The case also drew in Kenya Commercial Bank and Rwanda Development Board (RDB) seeking over Rwf780 million in compensation.

Umushoramari Nathan Lloyd Ndung’u washinze Ikigo DN International



Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *