Mu rwego rw’imibereho y’abatuye Akarere ka Rutsiro, EICV5 yakozwe kuva mu Ukwakira 2016 kugeza ukwakira 2017 igaragaza ko 24.46% by’abagatuye bari mu bukene bukabije naho 49.5% by’abagatuye babana n‘ubukene. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga bugiye kugerageza ibishoboka byose iyi mibare ikagabanyuka ndetse abaturage bagatera imbere babikesha amahirwe aboneka muri aka karere.
Ibarura rusange riheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (Statistic) ryo muri 2012 rigaragaza ko Akarere ka Rutsiro gatuwe ni abaturage ibihumbi 324,654.
Ingamba zafashwe ngo iyi mibare y’abaturage bakennye igabanuke
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko akarere gafite amahirwe menshi azafasha abagatuye gutera imbere n’imiryango yabo ndetse bagakirigita ifaranga babikesha ibikorwa remezo n’amahirwe yandi ahaboneka.
Ati “Abaturage bakwiriye kumva ko badakennye cyane kandi bafite amahirwe menshi bakabyaje umusaruro abakikije, ibikorwa remezo birahari haba mu buhinzi, ubukerarugendo, Uburobyi ndetse tuzafasha abaturage kurushaho kwihangira imirimo ibyara inyungu mu kugabanya igipimo cy’ubukene.“
Akarere gafite inganda z’icyayi, nizaa Kawa zibasha gutanga akazi ku baturage benshi batandukanye, ikindi dufite umubare munsi w’abafatanyabikorwa.
Murekatete akomeza avuga ko mu myaka yatambutse abaturage impamvu ubukene bwakomezaga kwiyongera ari uko nta bikorwa remezo nk’imihanda byaharangwaga bikabangamira ubuhahirane.
Kuri ubu ngubu umuhanda wa kaburimo uhuza akarere ka Rutsiro n’uturere twa Rubavu na Karongi bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika barawubonye, ubu turimo gushyira imbaraga mu muhanda uzanyura ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu (Kibe Belt) uzajya ukoreshwa mu bukerarugendo.
Murekatete akomeza avuga ko kuri ubu barimo kuganira n’abantu bigisha amasomo ajyanye no kwihangira imirimo (TVET) ngo bafashe Urubyiruko n’Abagore nabo babone ibyo gukora kandi bakorere mu dukiriro, bakora imirimo ibafasha gukirigita ifaranga n’igipimo cy’ubukene kikagabanyuka.
Murekatete Triphose avuga ko mu gihe kitarambiranye abaturage ba Rutsiro bazaba barabonye iterambere kuko amahirwe yo gukirigita ifaranga ahari ku bwinshi.
Ni ubwo aka karere ka Rutsiro gakungahaye ku musaruro ukomoka ku buhinzi, ubworozi, amashyamba ni uburobyi, kaza ku mwanya wa 2 mu kugira abaturage bakennye benshi mu Ntara y’Iburengerazuba, dore ko kaza inyuma y’Akarere ka Nyamasheke gafite 69.3% by’abakene na 41.5% by’abanene bakabije.
Mu gihugu cyose, Akarere ka Rutsiro kaza mu turere tune twa nyuma mu bukene turimo Nyamasheke, Gicumbi na Gisagara.
