Rubavu: Amata yari agenewe abana bagwingiye yaburiwe irengero

Ikibazo cy’amata yari agenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi yaburiwe irengero afite agaciro k’akayabo ka Miliyoni zirenga zirindwi. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ababikoze bashyikirijwe Ubutabera ngo baryozwe uburangare bagize n’ubwo batararangiza kwishyura ayo mata.

Inama njyanama y’akarere ka Rubavu icyuye igihe yavugaga ko ikibazo cy’amata yaburiwe irengero mu bigo nderabuzima bya Kigufi na Nyundo yagombaga kuba yaramaze kugaruzwa bitarenze 2019.

kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru yavuze ko kuva iki kibazo cy’ibura ry’aya mata ryamenyekana bakoze ibintu bibiri by’ingenzi.

Ati “Twakoze ibintu bibiri by’ingenzi kuva twamenya ibyibura ry’amata yari agenewe abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, birimo gushyikiriza Ubutabera ababigizemo uruhare ngo bakurikiranwe, ndetse icyihutirwaga bagombaga kubanza kwishyura ayo mata kuko aribo babigizemo uburangare, bamwe barishyuye hasigaye bake muribo bagaragaje ibibazo byo mu miryango, ariko kuri ubu barongeye baduha igihe batugaragariza igihe bazatangirira kwishyura asigaye. “

Ni amafaranga make asigaye, ndetse ntaho bazacikira Ubutabera ngo bubaryoze uburangare bagize.

Kambogo Ildephonse, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru yavuze ko kuva iki kibazo cy’ibura ry’aya mata ryamenyekana Ubuyobozi bwakoze ibintu bibiri by’ingenzi

Litiro z’amata 8,966 yari agenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi niyo yaburiwe irengero, aho afite agaciro ka miliyoni zirindwi, ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bibiri na magana inane (7,172,800Frw).

Mu myanzuro y’Inama njyanama ya 2018-2019 yasuzumye iki kibazo ndetse yemeza ko aya amafaranga angana na miliyoni zirindwi, ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bibiri na magana inane (7,172, 800Frw) y’agaciro k’ayo mata yaburiwe irengero mu bigo ndera uzima bya Kigufi na Nyundo agomba kugaruzwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2019 ariko 2022 isanze aya mafaranga ataragaruzwa yose.

Mu kugaruza aya mafaranga asigaye kwishyurwa angana na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu na mirongo itanu (2,550,000Frw).

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 5%, ugereranyije n’ubushakashatsi buheruka bwo mu 2014/15. Ni mu gihe abagwingira bari kuri 48% mu mwaka wa 2000.

Muri rusange, abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bwabo bagabanutseho 1%, bavuye kuri 2% muri 2015.

Ni mu gihe abari bafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite na bo bagabanyutseho 1% bava ku 9% muri 2015 ubu bakaba bageze ku 8%.

Muri rusange kugeza mu mpera za 2020, ubwo hakorwaga ubushakashatsi, abana bagwingiye mu Rwanda bari bageze kuri 33%. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma ari uko mu 2024 bazaba ari 19% gusa.

NISR igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru yihariye 41% by’abana bagwingiye, Uburengerazuba bukagira 40%, Amajyepfo akagira 33% mu gihe Uburasirazuba abana bagwingiye ari 29% naho Umujyi wa Kigali ukagira 21%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *