Polisi ikorera mu turere twa Rubavu na Nyabihu yafashe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3,714 rwari rugiye gukwirakwizwa mu baturage. Habarurema Jean Paul w’imyaka 25 bakunze kwita Mbaba yafatanwe udupfunyika 1,770 naho Nyandwi Cyriaque w’imyaka 26 afatanwa udupfunyika 1,944.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ariko hakaba hari n’amakuru yavaga mu baturage avuga ko bari basanzwe bacuruza urumogi.
Yagize ati “Tariki ya 31 Mutarama nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe Habarurema, yafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Gikombe, Umudugudu wa Bambiro. Amaze gufatwa yivugiye ko yari asanzwe acuruza urumogi mu baturage arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”
SP. Karekezi akomeza avuga ko bukeye bwaho tariki ya mbere Gashyantare kuri bariye ya Polisi yari yashyizwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagari ka Bukinanyana, Umudugudu wa Kibaya hafatiwe uwitwa Nyandwi Cyriaque, afatanwa udupfunyika 1,944. Yavuze ko Nyandwi yafatiwe mu modoka yerekezaga mu Mujyi wa Kigali ari naho yari agiye kurukwirakwiza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kureka ibyaha birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nta mahirwe bazabigiriramo ahubwo bizarangira bafunzwe.
Ati “Abaturage bamaze gusobanukiwe ububi bw’ibiyobybwenge ubu nibo bagira uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa. Amayeri yose bakoresha barukwirakwiza arimo kugenda atahurwa, turagira inama abakijandika muri ibyo byaha kubireka kuko utarafatwa ni ikibazo cy’igihe naho nawe azafatwa.”
Harerimana na Nyandwi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
