Guinea-Bissau: Abantu 11 baguye mu mvururu zo guhirika ubutegetsi

Abantu 11 ni bo kugeza ubu bazwi ko bapfiriye mu igerageza ryapfubye ryo ku wa kabiri ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embaló, nkuko bivugwa na leta ya Guinea-Bissau.

Abasirikare n’abasivile batangajwe ko bari muri abo bapfuye.

Hatangiye iperereza ku kumenya abagabo bitwaje imbunda bateye.

Kuva icyo gihe, abasirikare bakomeje kugenzura imihanda yo mu murwa mukuru Bissau.

Ku wa gatatu, Perezida Embaló yavuze ko yarokotse igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe, nyuma yo kumara amasaha atanu mu rusaku rw’amasasu y’imbunda za rutura.

<

Umaro Sissoco Embaló yavuze ko abateye bagerageje kumwica hamwe n’abagize guverinoma ye bose aho bari bari mu nyubako ya leta.

Yavuze ko abateye bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu gihugu, ariko nta yandi makuru yatanze kuri ibi.

Ku wa kabiri taliki ya 1 Gashyantare 2022, amasasu yumvikanye hafi y’inyubako za leta mu murwa mukuru Bissau w’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba, aho Perezida yari mu nama n’abaminisitiri.

Umukozi wo mu rwego rw’umutekano, utashatse gutangazwa izina, yabwiye BBC ko abagabo bitwaje imbunda bateye bambaye imyenda ya gisivile bakarasa. Amwe mu makuru yatanzwe mbere yanavugaga ko abagize guverinoma bafashwe.

Ariko Bwana Embaló yavuze ko abateye bananiwe kwinjira mu nama y’abaminisitiri.

Yagize ati: “Icyo nshobora kwizeza ni uko ibintu biri mu buryo”.

Guinea-Bissau – iri mu bihugu bicyennye cyane ku isi – yahoze ikolonizwa na Portugal. Kuva mu mwaka wa 1980 imaze kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa igerageza ryo guhirika ubutegetsi inshuro icyenda.

Iki gihugu – kigowe n’amadeni menshi gifitiye ibihugu by’amahanga kandi n’ubukungu bwacyo bugacungira cyane ku mfashanyo y’amahanga – cyahindutse inzira icamwo ibiyobyabwenge nka cocaine bivuye muri Amerika y’epfo, bituma bamwe bagihimba leta ya mbere y’ibiyobyabwenge muri Afurika.

Bwana Embaló yavuze ko abateye ari itsinda rito ridahagarariye abaturage muri rusange, kandi ko abarigize bafitanye isano n’ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati: “Ubwo natorwaga nka perezida wa repubulika, nasezeranyije [kurwanya] ibintu bibiri: ruswa n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Kandi ibi [byabaye] na byo bifitanye isano n’ibyo, ndetse nari nzi ingaruka zabyo, ariko urugamba rurakomeje”.

Abategetsi bo muri Afurika y’uburengerazuba bavuze ko ibyabaye ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi, banashishikariza abasirikare gusubira mu bigo byabo.

Bwana Embaló, wahoze ari umukuru w’ingabo, yatsinze amatora ya perezida yo mu Ukuboza 2019 ariko yaje kugirana ubushyamirane n’inteko ishingamategeko mbere yuko atangira imirimo mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wakurikiyeho.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.