CAN 2021: Sénégal yageze ku mukino wa nyuma

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ni nyuma y’uko yatsinze Burkina Faso ibitego 3-1 mu mukino wa ½ wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo y’i Yaoundé ku wa Gatatu.

N’ubwo amakipe yombi yasatiranaga mu minota ya mbere, Sénégal ni yo yari hejuru ndetse yabonye uburyo bwa mbere ku ishoti ryageragejwe na Saliou Ciss anyuze ibumoso, aritera hejuru y’izamu.

Sadio Mané na we yagerageje gushaka igitego, ishoti rye ritari rifite imbaraga rifatwa n’umuzamu wa Burkina Faso, Hervé Koffi, mbere y’uko na Cheikhou Kouyaté ananirwa gutsinda ubwo umupira yateye wakurwagaho na Issa Kaboré.

Sénégal yahawe penaliti ku munota wa 32 ubwo Kouyaté yagonganaga n’umunyezamu Hervé Koffi ku mupira wari uje mu kirere, ariko umusifuzi w’Umunya-Ethiopia Bamlak Tessema Weyesa yifashishije ikoranabuhanga rya VAR agaragaza ko nta kosa ryabaye. Uyu munyezamu wa Burkina Faso wagize ikibazo gikomeye, yasimbuwe na Farid Ouedraogo nyuma y’iminota itatu.

Burkina Faso yateye ishoti ryayo rya mbere rigana mu izamu ku munota 39, ubwo umupira watewe na Bertrand Traoré wahagarikwaga na myugariro maze usanga Hassan Bande wateye ishoti rikomeye rikurwamo n’umunyezamu Edouard Mendy.

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira, Sénégal yahawe indi penaliti ubwo Tapsoba yitambikaga umupira ugakubita inkokora, ariko umusifuzi Bamlak Tesseme arebye kuri VAR, akuraho penaliti n’ikarita y’umuhondo yari yatanze.

Sénégal yakomeje kotsa igitutu Burkina Faso, yategereje umunota wa 70, ibona igitego cyinjijwe na Abdou Diallo ku mupira yahawe na Kalidou Koulibaly.

Hashize iminota itandatu, Sénégal yinjije igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bamba Dieng ku mupira mwiza yahawe na Sadio Mané wacenze myugariro wa Burkina Faso yinjira mu rubuga rw’amahina ahereza mugenzi we wari kumwe na Gana Gueye awushyira mu izamu.

Ku munota wa 82 ni bwo Burkina Faso yabonye igitego cyatsinzwe na Blati Toure n’ivi nyuma y’umupira mwiza yahawe na Tapsoba mu rubuga rw’amahina.

N’ubwo Burkina Faso yibwiraga ko byose bigishoboka, Sadio Mané yakuyeho icyizere cyayo ubwo yatsindaga igitego cya gatatu nyuma yo gucomekererwa umupira na Ismaila Sarr, akiruka agasiga abakinnyi b’inyuma mbere yo kuroba umunyezamu.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Sénégal igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika, ni nyuma y’uko yatwawe igikombe na Algérie yayitsinze igitego 1-0 mu 2019.

Ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 6 Gashyantare 2022, Sénégal izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Misiri na Cameroun byisobanura kuri uyu wa Kane guhera saa Tatu z’ijoro nk’uko Igihe cyabyanditse.

Abanya-Sénégal bari bashyigikiye ikipe yabo kuri Stade Ahmadou Ahidjo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *