Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 01 Mutarama 2022 abatishoboye bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana 4 batagiraga aho bakinga umusaya bahawe amazu yo guturamo. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwahozeho kuva mbere y’umwaduko w’abazungu bakadusibira ubumwe, ariko Leta y’ubumwe yakosoye byinshi.
Inzu 4 zifite ubwiherero n’ibikoni zubakiwe abatishoboye bo mu mirenge ya Cyanzarwe 1 na Busasamana 3, ndetse hubatswe ubwiherero 12 n’ibyumba 2 by’umukobwa byubatswe ku Rwunge rw’Amashuri rwa rya Bizige.
Izi nzu zose uko ari enye zubatswe na ADEPR Rwanda, ibinyujije muri Compassion international Rwanda nk’uko Rev. Pasteur Sibomana Jean Claude, Umushumba wa ADPR Paruwase ya Ryabizige abitangaza.
Ati “Binyuze muri Compassion International twabashije kubakira imiryango 4 itishoboye, itaragiraga aho ikinga umusaya mu rwego rwo gufatanya na Leta y’ubumwe kubaka Igihugu, kandi ibi byose tukaba tubikesha Umutekano igihugu gifite. Ntabwo wabwiriza ubutumwa bwiza gusa kandi bamwe mu ntama uyoboye babayeho nabi.”
Rev. Pasteur akomeza avuga ko uretse ibyo byatanzwe muri iyo mirenge ndetse muri uyu mushinga hatanzwe intama, inka muri gahunda ya Girinka, inkoko, ihene n’ingurube.

Muri uyu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intari mu karere ka Rubavu, wizihirijwe mu murenge wa Busasamana, Umurenge wa Gisenyi wagabiye Inka umuturage wo mu murenge wa Busasamana utishoboye, nk’ikimenyetso cyo kwitura ko aba baturage nabo babagobotse mu gihe cya guma murugo bakaboherereza Ibirayi, imboga n’ibindi byera muri uyu murenge.
Umurenge wa Gisenyi usibye Inka wagabiye utishoboye, ndetse watanze Matela kuri iyi miryango yahawe amazu yo guturamo, ndetse iki gikorwa kikaba cyakoze ku mitima ya benshi.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yashimiye abatuye imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana kubera uruhare bagize mu kugoboka imiryango yo mu murenge wa Gisenyi yari yarahuye n’ibiza by’imitingito na Guma mu rugo ariko uyu munsi ikaba yituwe n’umurwenge wa Gisenyi.
Ati “Umukoroni yatwangirije ubumwe bw’Abanyarwanda, ntiyatubaniye neza, ku buryo byanatumye hari bamwe mu banyarwanda bameneshwa abandi baricwa bahunga igihugu kubw’amateka. Igihugu byasabye ko kibohorwa kubera ko ingoma z’abakurikiye umukoroni nazo zitatubaniye neza nk’abanyarwanda.”
Byasabye ko hatekerezwa kubohora Igihugu ndetse bamwe bahaburiye ubuzima, natwe bidusaba ko dukunda Igihugu, rero kubona Umurenge wikora ukajya kuzimanira undi murenge uri mu bibazo, bikazarangira nabo bagarutse kwitura, uyu muco wo kugobokana, abari mu kaga bagatabarwa ndetse nabo bakazagera igihe baza kwitura ineza bagiriwe nturi hose uzaturange ndetse ni abandi bazahore baza kwigira iwacu.
Muri uyu muhango umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga nshingwabibikorwa w’intara y’Iburengerazuba nawe wanyuzwe n’umuco uranga abanya Rubavu wo kugobokana, nawe ni umwe mu bifuje ko uyu muco wakwira Intara yose.
Tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka, mu Rwanda hizihizwa umunsi w’intwari aho hibukwa Intwari zitangiye u Rwanda. Kuba intwari byakabaye ibya buri wese ariko ni ikigero kigerwaho habayeho kugiharanira ndetse cyane binyuze mu bikorwa.





