Nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku nzego z’ibanze, Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yatangiye gusura Amashyirahamwe n’Amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu rwego rwo kureba no gusobanukirwa byimbitse imikorere n’ibikorwa byayo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu batangiye yavuze ko Abasenateri bayigize batangiye gusura amashyirahamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu gikorwa cyo kumenya uko ibikorwa byimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda bibafasha kubaka ubumwe bwabo
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu byumweru bibiri, Komisiyo iteganya gusura ibikorwa by’amashyirahamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu turere icumi (10) ikaba izasura imirenge ibiri muri buri Karere, kugira ngo iganire n’ubuyobozi bwayo, hagamijwe kumenya icyo akora n’icyo afasha mu bumwe n’ubwiyunge, intambwe imaze guterwa, imbogamizi zirimo n’ingamba zihari
Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yateguye gusura ibikorwa by’amashyirahamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, kugira ngo ishobore kumva no kumenya byimbitse imikorere n’ibikorwa byayo nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku nzego z’ibanze muri Gashyantare na Werurwe 2021.