Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’ u Rwanda

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifurije Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda Umunsi mwiza w’Intwari, yibutsa buri wese kuzirikana ubutwari bw’Intwari z’abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka u Rwanda rushyize hamwe kandi rufite agaciro kuri buri Munyrwanda.

Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yatanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yashimangira ga ko ubutwari bwaranze inzo ntwari ari umwenda ukomeye basigiye abanuarwanda bariho n’ab’igihe kizaza.

Yagize ati: “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka Igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”

Yakomeje ahanura urubyiruko, agira ati: “Rubyiruko rwacu; tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”

Umunsi w’Intwari z’u Rwanda muri uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 28 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

<

Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihijwe mu muhango wabereye ku gicumbi cy’intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, aho Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari nyuma yo kunamira Intwari z’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) buvuga ko kuba u Rwanda rukiriho ari uko rwagize intwari kuva kera kuko rwahanzwe n’abana barwo, bararwitangira, bararurinda, bararwagura, baruteza imbere kugeza n’uyu munsi.

CHENO yibutsa ko ubutwari buri mu muco w’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu bazwiho ubutwari kuva mu mateka y’u Rwanda kugeza n’ubu.

Perezida Kagame, Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bunamiye Intwari z’u Rwanda
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva y’Intwari z’u Rwanda
Ingabo z’Igihugu nazo zitabiriye umuhango wo kwibuka Intwari z’Igihugu

Imvaho Nshya

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.