Gicumbi: Abahinzi b’ibirayi amaterasi y’indinganire ngo yabafashije kongera umusaruro

Abahinzi b’ibirayi bahinga kijyambere mu materasi y’indinganire bavuga ko byabafashije kongera umusaruro kuko ngo wikubye inshuro zirenga eshatu nyuma y’uko batangiye guhinga kijyambere.

Abahinzi bo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi bavuga ko babifashijwemo n’ubumenyi bahawe ku guhinga imbuto zindobanure zihinze ku materasi kuko yihanganira imihindagurikire y’ibihe ubu bakirigita ifaranga kandi bakaba bazakomeza kuyafata neza nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Mukandengeye Rosette ni umuhinzi w’ibirayi uvuga ko guhinga ku materasi byatumye yikura mu bukene.

Ati:”Kuva kera nahingaga ibirayi nkeza ibiro mirongo 50 (50Kgs) by’ibirayi kuri ari 2 (2a), ariko kuva umushinga Green Gicumbi waduhugura ku guhinga kijyambere ku materasi y’indinganire ubu neza ibiro birenga Magana 200 (200Kgs) by’ibirayi kuri 2a.”

Akomeza avuga ko kubika umusaruro wabo byababeraga ikibazo kuko byangirikaga igihe cy’ihinga bakabura imbuto yo gutera kubera kubura ubushobozi bwo kwiyubakira ubuhunikiro, ariko ubu ntambogamizi zo kwangirika k’umusaruro wabo bagifite.

<

Ati: “Abahinzi b’ibirayi twari dufite ibibazo byinshi birimo no kutagira ubuhunikiro, ariko Green yatwubakiye ubuhunikiro aho dukusanyiriza umusaruro wacu kuburyo tutazongera kugira ikibazo cy’imbuto twaterwaga no kutagira ubuhunikiro n’ubwanikiro.”

Ubu nibwo buhunikiro bw’abahinzi b’ibirayi i Gicumbi mu murenge wa Mukarange

Mugenzi we Kabandana nawe avuga ko guhinga ku materasi byamufashije kongera umusaruro akaniteza imbere.

Ati: “Mfite ubutaka bungana na 4a nezagaho ibiro ijana 10Kgs by’ibirayi, ariko ntangiye guhinga ku materasi y’indinganire ubu nezaho ibiro Magana 500Kgs by’ibirayi. Niteje imbere ubu mba mu itsinda ndizigama, igihe cy’ihinga nta kibazo cy’ifumbire nagira kuko mba narizigamye kandi naguze inka, ihene 2 n’ingurube 2; ubu abana banjye bariga nkabishyurira ishuri ntawe birukana kubera ko nabuze ubushobozi. Nagira n’abandi bahinzi inama yo guhinga ku materasi kuko atanga umusaruro uhagije.”

Umukozi ushinzwe inyubako n’ikurikiranabikorwa mu mushinga Green Gicumbi Eng Dusabimana Fulgence, yabwiye Rwandanews24 ko bubatse ubuhunikiro mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa gusigasira ibyagezweho no kubatoza umuco wo kwizigamira bagasagurira n’isoko.

Ati: “Ntabwo twarigufasha abahinzi b’ibirayi kongera umusaruro ngo turekere aho kandi badafite ubushobozi bwo kuwuhunika mu buryo bugezweho kandi arimwinshi. Twabubakiye ubuhunikiro kandi tumaze kubona umusaruro wabyo kuko ntibakigurishiriza umusaruro mu mirima (kotsa), ahubwo basarura byeze bagahunika bakagurisha ku isoko kandi bakihaza mu biribwa.”

Akomeza avuga ko kubera ubuhaname n’imisozi miremire igize akarere ka Gicumbi inagira uruhare mu mihindagurikire y’iikirere, ariyompamvu bahisemo kubafasha guhinga ku materasi y’indinganire kuko amaterasi abika amazi akaba adakangwa n’igihe cy’izuba ryinshi.

Umushinga Green Gicumbi umaze gukora amatersa y’indinganire ku buso bungana na hegitari 570ha n’amaterasi yikora ari ku buso bwa 600ha, ukaba umaze guha akazi abaturage basaga ibihumbi 21.000 mu mirenge 9 ukoreramo.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.