Rubavu: Ikamyo ipakiye umucanga yagonze Ibitaro bya Gisenyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022, Imodoka yo mu bwoko bw’Ikamyo yagonze Ibitaro bya Gisenyi. Umushoferi wari uyitwaye arimo kwitabwaho ni Abaganga.

Ni impanuka abayibonye bavuga ko yaba yatewe no kubura Feri kw’iyi kamyo Umushoferi kuyikata bikamunanira, ikinjira mu bitaro.

SSP Irere René, Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangarije Rwandanews24 ko impanuka nta muntu yahitanye, hangiritse igipangu cy’Ibitaro, Ipoto y’amashanyarazi n’imodoka yangiritse ariko umushoferi wari uyitwaye yakomeretse akaba arimo kwitabwaho ni abaganga.

Ati “Impanuka yabaye saa tatu na 45, ubwo iyo imodoka y’ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Bimenyimana Emmanuel w’imyaka 38, aho yageze mu isangano ry’imihanda yinjira mu mujyi wa Gisenyi ibura feri, imodoka yakubise ibisima isenya urukuta yinjira mu Bitaro.”

Umushoferi yari wenyine, niwe wakomeretse ariko Abaganga barimo kumwitaho.

SSP Irere René avuga ko Abashoferi bagomba kwitwararika, bakareba ibyapa bakabyubahiriza ndetse bakita ku miterere y’Umuhanda, ndetse hari hashyizwe ibyapa biburira abashoferi bakoresha Umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi, n’ibisima byari byashyizweho ngo bikumire imodoka kuba zakwinjira mu bitaro, none kuri ubu haraza kureba ikindi cyakora.

Abashoferi bitwararike basuzumishe ibinyabiziga bumve ko feri n’imyuka birimo babone gukomeza akazi nta mpanuka birinda ko bateza impanuka.

Impanuka z’imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi zaherukaga kuwa 06 Nzeri 2021, icyakora izakunze kuboneka mu bihe byashize zagiye ziterwa no kubura feri ahantu hamanuka bigatuma imodoka igonga ibitaro.

Kubera impanuka zabaye mu myaka ya 2015, hari hasabwe ko hakorwa umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi ukinjira mu mujyi wa Gisenyi, icyakora ntibirashyirwa mu bikorwa.

Aba Polisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi nibo bazimije Moteri y’iyi kamyo kuko yari ikirimo kwaka yanze kuzima
Urupangu rw’Ibitaro bya Gisenyi rwasenywe n’iyi mpanuka y’ikamyo yari ipakiye umucanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *