Twizeyimana Jonas, arembeye mu kigo nderabuzima cya Murara nyuma yo gutemwa mu mutwe ni abashumba bamuteze bashaka kumwambura nawe akwirwanaho, aho yaje gukomeretsa umwe muri abo bamuteye. Ubuyobozi bw’Akagari byabereyemo buvuga ko arimwo kwitabwaho, naho umwe mubakoze uru rugomo yatawe muri yombi undi aratoroka akaba akirimo gushakishwa.
Ibi byabayaye ku masaha y’igicamunsi yo kuri iki cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, mu murenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe, ho mu mudugudu wa Bushengo.
Bahati Gatembo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe yatangarije Rwandanews24 ko uru rugomo rwakomerekeyemo babiri, umwe akaba akiri ku kigo nderabuzima aho arimo kwitabwaho.
Ati “Umwe mu bakomeretse yari uwo mushumba witwa Niyonsenga Valens, wateye uyu muturage witwa Twizeyimana Jonas ashaka kumugirira nabi, aba bose uko ari babiri bahise bajyanwa kwa Muganga ngo bitabweho, ariko uwo mushumba yamaze gukorerwa ubutabazi bw’ibanze inzego z’umutekano ziramutwara ngo ajye kuryozwa urwo rugomo.”
Umwe muri aba bashumba witwa Kirabiranya yatorotse akaba akirimo gushakishwa.
Bahati Gatembo avuga ko uyu mugabo yatabawe ni abaturage kumwe n’inzego z’ibanze akabasaba kwirinda kwenderanya bibyara urugomo kuko rimwe na rimwe bibyara iimpfu zitari ngombwa ndetse bikanahungabanya umutekano w’Igihugu.
Uyu mushumba witwa Twizeyimana Jonas yahise ajyanwa kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi.

