Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro( Rwanda Revenue Authority), cyatangaje ko igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura Umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2021, Umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2021, n’Umusoro w’ipatante wa 2022 cyongerewe kugeza tariki ya 15 Gashyantare 2022. Ni mu gihe itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura imisoro yari kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Mu itangazo bashyize ahagaragara, RRA yavuze ko impamvu bongereye iminsi ari uko hagaragaye umubare mu nini w’abantu bari kumenyekanisha no kwishyura mu minsi ya nyuma.