Umuryango Imbuto Foundation urasaba abantu kwirinda abatekamutwe bawiyitirira

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, uyu muryango wasabye abantu kwirinda abatekamutwe bawiyitirira bakabasaba amafaranga bababwira ko bazabarihira amashuri.

Bagize bati” Nyuma yo kubona ko hongeye kugaragara abiyitirira Imbuto Foundation bagashuka abaturage ko bazabarihira amafaranga y’ishuri cyangwa bakabaha akazi ari uko babahaye amafaranga, turabamenyesha ko abo bantu ari abatekamutwe bagamije kwambura abaturage bakoresheje uburiganya.

Muri iri tangazo Ubuyobozi bwakomeje busobanura inzira binyuramo kugira ngo umuntu abe umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation muri gahunda yayo y’uburezi yiswe (Edified Generation) ndetse bashyiraho n’uburyo wabavugisha mu gihe wahuye n’ikibazo cy’abatekamutwe.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.