Abana bo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe ho mu mudugudu wa Kitarimwa babayeho nk’imfubyi nyuma yuko nyina wabaciraga inshuro afunzwe bikomotse ku makimbirane yagiranye n’uwo bashakanye. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwatangiye gukurikirana imiberreho ya bariya bana barebe icyo bakeneye nuko bafashwa.
Uyu mubyeyi w’abana babiri umaze icyumweru kirenga afunzwe yitwa Mukampano Eugenie akaba yarasezeranye na Mutuyeyesu Ferdinand wamufungishije avuga ko yamuciye inyuma agasanga undi mugabo witwa Nizeyimana Placide wari warahaye akazi umugore we.
Nyuma yo kumufungisha ntazi ni uko abo yabyaye babayeho, kuko ataranabageraho ngo wenda arebe ni uko baramutse.
Imbarutso y’amakimbirane yo muri uru rugo
Ganimana Jean, uberewe nyina wabo n’uyu mugore ufunzwe ahamya ko aya makimbirane yo muri uyu muryango yahereye ubwo uyu mugore yasambanywaga akanaterwa inda n’uyu mugabo watumye acikiriza amashuri nyuma akaza no kumutunga nk’umugore we byemewe n’Amategeko.
Ati “Nyuma y’uko tubaye imfubyi turi bato imiryango yaratugabanye turererwa mu miryango, aribwo Mukampano Eugenie yisangaga mu muryango wo kwa Mutuyeyesu Ferdinand ari nabwo yaje kumusambanya akamutera inda, acikiriza amashuri bigeze nyuma baza kubana nk’umugore n’Umugabo. Amakimbirane atangira guhera muri iyo myaka ku buryo byageze muri 2017 umugore yahukanira iwanjye ni abana 2, nyuma yaje kubona akazi ndi umwe mubamusinyiye nk’umwishingizi ubwo yari abonye akazi ko gukora muri Alimentation ngo abashe kubona igitunga abana, none kuri ubu arafunzwe abana babayeho nabi tukaba dusaba Ubuyobozi bwo bwarengera abana ntibabuzwe uburenganzira bwabo, nimbi na nyina afite amakosa agakurikiranwa ari hanze, nk’uko twizera ubushishozi bw’Ubuyobozi bwacu.”
Kubana kwabo hagiye hakunda kuzamo intonganya zikomoka ku makimbirane, kuko Mama wacu yahoroga atotezwa nuwo bashakanye amucyurira ko yariye iby’iwabo kuva kera akiri umwana, ndetse ko amurekuye ntaho yajya.

Mujawiyera Pacifique, Umugore wa Niyibizi Placide ari nabo bahaye Mukampano Eugenie akazi avuga ko umugabo we babana mu nzu ndetse ko atigeze atunga uyu mugore ufunzwe kandi yari umukozi wabo.
Ati “Umugabo wanjye turabana, sinumva ukuntu yari guha akazi umukozi akanamutwara, ibyo kuba babana ntabyo nzi, none kuri ubu abana nitwe twabasigaranye kuko bampungiyeho nk’umubyeyi nyina amaze gufungwa, tukaba dusaba ko bakorerwa ubuvugizi.”
Mutuyeyesu Ferdinada uvugwa ho ku kita ku bana yabyaye yabwiye Rwandanews24 ko ibyo ashinja uwo bashakanye ari ugusahura urugo umutungo no kumuca inyuma, akavuga nta bindi byinshi yabwira Umunyamakuru kuri terefone, kuko atamuzi.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu kiganiro n’Itangazamakuru yavuze ko akarere kagiye gushaka uko kafasha aba bana.
Ati “Twakoranye n’ishami ry’Imibereho mu karere ngo dushake uko twafasha aba bana, twita ku mibereho yabo ngo batabura uburenganzira bwabo, kandi turaza kureba ibyo bakeneye n’ibyo twabafasha.”
Amakimbirane yo mu miryango ni kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, kandi rimwe na rimwe bigira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’Abaturage.
