Abagororewe Iwawa basoje igororamuco n’Ubumenyingiro basabye Uturere kubitaho(Amafoto)

Bamwe mu rubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa bavuga ko nyuma y’amasomo basoje Ubuyobozi bw’uturere baturutsemo bwakababaye hafi bukabafasha kubona ikibafasha kwiteza imbere, hato batazongera kwisanga mu ngeso mbi zatumye bisanga ku kirwa. Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nawe yemeza ko Uturere mu myaka yashize twagize intege nke mu kwita kuri uru rubyiruko.

Bamwe muri uru rubyiruko rusoje amezi 9 hagati mu kirwa cya Iwawa rutozwa igororamuco ari nako ruyafatanya ni amasobo y’ubumenyi ngiro ruvuga ko ubumenyi bavanye ku kirwa nibadatereranwa n’Ubuyobozi bw’Uturere bazabasha gutanga umusanzu wabo mu kwiteza imbere.

Aba bose icyo bahuriraho ni uko igihe bataye mu biyobyabwenge bagikererewe ariko batifuza kongera gukererwa ukundi basubira mu ngeso mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusambo no kugura ibyibano, ahubwo ko bazakoresha amaboko yabo mu gushaka ikibatunga n’imiryango basize.

Ishimwe Pacifique ni umwe mu rubyiruko rumaze kugororerwa muri iki kigo inshuro zirenze imwe, kuko ahagarutse ubugira 3, avuga ko mu mpamvu zatumye agaruka ari uko ni ubwo yigishijwe umwuga yageze hanze ntabashe kuwubyaza umusaruro agasubira mu kigare yahozemo.

Ati “Naragorowe ubwa mbere ndetse nigishwa umwuga ariko ngeze hanze mbura ubushobozi bwo kwihangira umurimo mubyo nize, nongera kwisanga muri cya kigare nagenderagamo, byarangiye nongeye kwisanga ku kirwa, nkomeza kwigishwa indangagaciro na kirazira ariko ntacyo byatanze kuko nongeye kwisanga hano. Ariko kuri iyi nshuro ndasezeranya ababyeyi n’inshuti ko nahindutse ndetse n’imitekerereze yanjye kuri ubu inganisha kucya nteza imbere.”

Ishimwe we na bagenzi be bose icyo bahurizaho ni uko Uturere baturutsemo twabahanga amaso, tukabafasha gusubira mu buzima busanzwe kuko niyo bageze hanze Sosiyete iba itarabasha kumva ko bahindutse.

Mufulukye Fred, Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS) avuga ko Uturere tw’umujyi wa Kigali aritwo tuza ku isonga mu kugira Urubyiruko rwinshi rugororerwa kuri iki kirwa cya Iwawa.

Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeza ko Uturere twagiye tugira intege nke mu kwita kuri ruriya rubyiruko rwagororewe Iwawa.

Ati ”Hari uturere twagiraga integer nke mu kwita no gukurikirana urubyiruko rwamaze kugororwa, ariko kuri ubu hari itandukaniro kuko niyo mpamvu uyu munsi twazanye n’Abayobozi b’akarere bungirije bashinzwe imibereho myiza bo mu turere dufitemo benshi, twazanye nabo ngo babonane ni urubyiruko rwo mu turere twabo ngo bazabacyure ndetse babaherekeze mu miryango, ubundi bazabafashe babahuze ni amahirwe ari muri utwo turere.”

akomeza agira ati “Turifuza ko mu mirenge baturutsemo bajya bagira ama Club abahuza mu kwiteza imbere no gukangurira bagenzi abbo kuva mu ngeso mbi, ndetse turishimira ko bize neza amasomo bigishijwe bagafata, twizere ko bazayakoresha mu buzima basubiyemo.”

Kuva ikigo cya Iwawa cyatangira gukora hamaze kugororerwa urubyiruko 27,312. Ni mu gihe kuri iyi nshuro ya 22 hagorowe abasaga 1,585 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali no mu turere twunganira umujyi wa Kigali.

Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyikirje Cerifika Uwahize abandi
Hon. Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco nawe yitabiriye uyu muhango wo gusoza icyiciro cya 22 cy’abagororerwaga Iwawa
Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba nawe yari yabukereye
Mufulukye Fred, Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS) avuga ko Uturere tw’umujyi wa Kigali aritwo tuza ku isonga mu kugira Urubyiruko rwinshi rugororerwa kuri iki kirwa cya Iwawa
Umuhanzi Dr. Gapata uri hagati nawe ni umwe mu basoje amasomo
Abasoje amasomo bakoze imyiyerekano mu karasisi ka Gisirikare
Hafashwe ifoto y’urwibutso
Hon. Bamporiki yatanze impanuro ku rubyiruko rusoje amasomo Iwawa
Uru rubyiruko rwamuritse bimwe mu bikorwa rwize gukora by’Ubumenyi ngiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *