Sudan yafunze umupaka uyihuza na Centrafrica

Umutekano mucye uvugwa muri Centrafrica niwo watumye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Mutarama 2022, Sudani ifunga umupaka wo ku butaka uyihuza na Centrafrique ku mpamvu zo kwirinda ingaruka z’uko umutekano muke zishobora guturuka muri icyo gihugu.

Umuyobozi w’Ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye muri Sudani, Lt-Gen Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko bafunze umupaka wo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bagamije kurengera umutekano w’igihugu.

Hatangajwe ko hahise hoherezwa ingabo zidasanzwe zigomba gucunga umutekano kuri uwo mupaka.

Centrafrique imaze igihe mu bibazo by’umutekano muke byatangiye mu Ukuboza 2020 ubwo imitwe yitwaje intwaro yagabaga ibitero bitandukanye bigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin Touadéra.

Middleeaster dukesha iyi nkuru yanditse ko ingabo za Leta zibifashijwemo n’iz’ibihugu by’inshuti birimo n’u Rwanda zabashije gutsintsura izo nyeshyamba, icyakora mu bice bimwe na bimwe by’icyaro inyeshyamba ziracyahafite ibirindiro.

<

Mu mezi ashize, inyeshyamba zadukanye uburyo bushya bwo gutega ibisasu mu mihanda ingabo za Leta zinyuramo zije kugaba ibitero mu rwego rwo kuzitinza no kuzica intege.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.