Rutsiro: Ubuyobozi buvuga ko bugiye gukaza umutekano i Gakeri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bugiye gukaza umutekano mu i santere y’ubucuruzi ya Gakeri iherereye mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu no mu nkengero zayo, nyuma y’uko bahawe amakuru ni abaturage ko hari abakorewe urugomo. Abatuye muri iyi santere bo bavuga ko uru rugomo no guhimbira bamwe ibyaha ngo babikize birangira bivuyemo impfu zidasobanutse bagasaba ko umutekano wakazwa.

Ibi Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere yabitangarije Rwandanews24 mu kiganiro bagiranye, avuga ko bagiye gukaza umutekano ndetse bagiye gukurikirana amakuru y’impfu zidasobanutse zivugwa ni aba baturage.

Ati “Ayo makuru y’impfu z’abaturage zidasobanutse ntabwo twari tuyazi, naho ikibazo cya Rwamigabo twamusabye ko agomba kuza ku karere tukamufasha ariko kugeza kuri uyu munsi ntaratugeraho. Ubu ikituraje inshinga ni ugukaza umutekano no gufasha abaturage bagiriwe akarengane kurenganurwa, ndetse ni abo bizerera mu bitagaragara bakanirizwa.”

Turasaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe bigasobanuka tugakumira icyaha kitaraba, kuko birababaje kumva ko umuturage yatewe ni abantu bashaka ku mwica bakanamusenyeraho inzu bamushinja ibintu bidafite Ibimenyetso.

Abaturage baturiye i Santere y’ubucuruzi ya Gakeri barasaba Ubuyobozi gukaza umutekano kubera urugomo n’icyo bo bita ubwicanyi budasobanutse bukorerwa abacuruzi. Ibi aba baturage babivuze nyuma y’uko hari umucuruzi wo muri iyi santere watewe ni abagizi ba nabi bashaka kumwica mu rugo rwe mu mwaka wa 2020 bakamena ibirahuri byo ku miryango no ku madirishya Imana igakinga ukuboko.

<
Ibirahuri by’imiryango ni amadirishya by’inzu ya Rwamigabo babimazemo bashaka ku mwica ngo yaroze inda z’umugore w’umuturanyi we banakora akazi kamwe k’ubucuruzi

Rwamigabo Jean Damascene, watewe ni abagizi ba nabi avuga ko yatewe ni abagizi ba nabi bashaka kumwambura ubuzima Imana igakinga akaboko.

Ati “Muri 2020 abagizi ba nabi bateye mu rugo rwanjye ari mu masaha ya saa mu nani z’ijoro bashaka kunyica, narabyutse mbona bagose inzu, twavugije utujerekani nziko ari abajura baje ku nyiba ndatabaza mbura uwatabara.”

Haciyeho nk’isaha ngira ngo byatuje nsohotse banyirukaho ni imihoro, amashoka, ibibando n’inyundo naza ferabeto, bamennye ibirahuri by’amadirishya n’inzugi bashaka kwinjira mu nzu ngo banyice, madamu yabashije kubacika ajya gutabaza.

Mu gitondo twatangiye kumenya abaduteye dusanga harimo abazamu bo muri santere ya Gakeri, Umukuru w’Umudugudu na mutekano mu mudugudu, kugeza kuri uyu munsi 4 barafunzwe ariko 3 bararekuwe barimo kwidegembya.

Nyuma yo gufata abo bafunzwe nibwo amakuru yatanzwe ko bari bahawe amafaranga ibihumbi Magana ane ngo banyice ngo uwayabahaye namurogeye inda z’umugore we zivamo kandi ari ukunsebya no kugira ngo banyice nk’uko hari abandi bacuruzi 3 bapfuye imfu zidasobanutse mu i santere ya Gakeri. Ndishinganisha kuko numva ntewe ubwoba n’ubuzima mbayemo mu gihe ntarabona ubutabera.

Ntirenganya Pascal ati “Ndi umwe mubagiye gutabara Rwamigabo nannjye narakubiswe inkoni yo ku jisho no mu gahumbi, naratabaje abo mu yindi midugudu nibo batabaye. Tubona ibi byo gutabara ugakubitwa bidakwiriye ku nk’uko amategeko Igihugu kigenderaho abivuga. Tukaba dusaba guhabwa Ubutabera ndetse n’amarondo agakazwa.”

Ikibazo cya Rwamigabo Jean Damascene kizwi ni inzego zitandukanye kuko kiri mu Rukiko, ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney mu ruzinduko aheruka kugirira mu karere ka Rustiro mu cyumweru gishize yakigejejweho mu bibazo yakiriye ubwo yaganiraga ni abaturage bo mu kagari ka Kavumu mu santere ya Gakeri, ahita asaba Umuyobozi w’Akarere kugikurikirana akagiha umurongo uhamye.

Inzu ya Rwamigabo abamuteye barayipfumuye bashaka kwinjira mu nzu ngo bamusangemo
Inzu ya Rwamigabo yubatse mu nkengero za Santere ya Gakeri mu kagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.