Nyarugenge: Umugabo wari ukurikiranyweho kwica umugore we amukase ijosi yakatiwe burundu

Tariki ya 24 Mutarama 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bizimungu  icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we amukebye ijosi, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Icyo  cyaha yari yagikoze  tariki ya 06/12/2021 ubwo yicaga umugore we amutangiriye mu nzira avuye kurangura, amukeba ijosi ahita yitaba Imana, abaturage bari aho muhanda bahita bamukurikira baramufata bamushyikiriza ubutabera.

Mu nkuru yabanje yanyuze ku rubuga rwa NPPA yari ifite umutwe ugira uti: Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko umugabo bukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we amukebye ijosi

 Iyi nkuru yatambutse kuwa 15 Ukuboza 2021 yagarutse kubyo urukiko rwari rwaregeye muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we bashyingiranywe   w’ imyaka 27 amukebye ijosi. 

<

Ibyo byabaye tariki ya 06/12/2021 mu masaha ya saa tatu za mugitondo, mu murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Mukoni ubwo uregwa  yagiye kugura icyuma ku isoko i Kabuga agategera umugore we mu nzira avuye kurangura imineke n’ inyanya akamugendaho, yabona ageze ahatari abantu benshi akamuturuka inyuma akamukeba ijosi. 

Abari hafi aho bahise batabara, bagerageza gufasha uwari amaze gukebwa ijosi ariko biranga ahita yitaba Imana. Bakurikiranye  uyu mugabo  wari umaze gukora icyo cyaha, bamufatira mu gishanga aho yari yihishe mu bigori, ahita ashyikirizwa ubuyobozi. 
Akimara gufatwa, yemeye icyaha, akavuga ko yishe umugore we amujijije amafaranga ye 500.000 frw yatwaye ariko ntagaragaza aho ayo mafaranga yari yavuye. 

Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, ni ubwicanyi buturutse ku bushake, gihanishwa ingingo ya 107 y’igitabo cy’ amategeko ahana gihanishwa igifungo cya burundu.

Source: NPPA

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.