Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukecuru w’imyaka 72 ukekwaho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi gishobora guhanishwa igifungo cya burundu ku muntu wagihamijwe.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwashyikirijwe Dosiye y’uyu mukecuru w’imyaka 72 kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022.
Uyu mukecuru watawe muri yombi tariki 21 Mutarama 2022, yafatiwe iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Mwurire, Umurenge wa Mbazi.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, butangaza ko ubwo uyu mukecuru yafatwaga, yasanganywe udupfunyika 41 tw’urumogi yari asigaranye.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rye, uyu mukecuru yemera ko yacuruzaga urumogi, ko yaruzanirwaga n’umukwe we yamara kurucuruza akamushyikiriza amafranga avuyemo, akabisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukecuru naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya buru ndu n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni 20.000.000 ariko atarenze miliyoni 30.000.000.
Umuyobozi w’akarere ka Huye mu kiganiro aherutse kugirana na Rwandanews24 yavuze ko ikibazo cy’abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge bagihagurukiye ndetse ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze babakingira ikibaba ntibatange amakuru bano barimo kwirukanwa ku mirimo yabo kuko kubahishira bituma bahungabanya umutekano w’abandi baturage.