Ibi ni ibivugwa n’abahinzi b’ingano ko guhinga kijyambere ku materasi y’indinganire byabafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, umusaruro wabo uriyongera wikuba inshuro zirenga 3 mu gihe bataratangira guhinga mu buryo bugezweho bahoranaga inzara ntibabashe gusagurira isoko kandi ingano ari kimwe mu bihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe, ariko bakazihinga bitajyanye n’igihe .
Imihindagurikire y’ibihe yakunze kugaragara mu karere ka Gicumbi kubera ko gafite imisozi ihanamye bigatumba abahinzi bahinga ntibeze kuko amazi yahitaga akamuka mu butaka, ariko nyuma y’uko umushinga Green Gicumbi ubafashije gukora amaterasi y’indinganire nka kimwe mu bisubizo birambye byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bakanafashwa kubona imbuto z’ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe, ubu bavuga ko basigaye beza bakiteza imbere bagasagurira n’isoko.
Karugahe Athanase ni umuhinzi w’ingano akaba n’umugenerwabikorwa wa Green Gicumbi, avuga ko guhinga ku materasi y’indinganire byabafashije kuko no mu gihe cy’izuba nta mpungenge z’uko bashobora kurumbya.
Ati: “Mbere yo kwigishwa guhinga kijyambere ku materasi ngahabwa n’imbuto y’ingano yihanganira imihindagurikire y’ibihe, nezaga ibiro 800 by’ingano kuri hegitari 2 (2ha), ariko ubu neza toni 2 z’ingano kuko amatersi abika amazi mu butaka kandi ubwoko bw’ingano bwa Nyaruka mpinga bwihanganira imihindagurikire y’ibihe bukanera vuba.’

Mukandengeye Rosette nawe ni umugenerwabikorwa wa Green Gicumbi akaba n’umuhinzi w’ingano, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Mu ikorwa ry’amaterasi abagore natwe twahawemo akazi tubasha kwiteza imbere, nk’ubu mfite ingurube 2 n’ihene 2. Urumva ko nivanye mu bukene kuko iyo hari icyo nkeneye sinsaba umugabo wanjye.”
Uretse kuba uyu mushinga warabafashije kubona akazi mu gukora amaterasi bahinzeho ingano, avuga ko n’umusaruro wiyongereye.
Ati: “Guhinga ku materasi ntako bias pe! Mpinga ingano zo mu bwoko bw’Igihundo. Ntaratangira guhinga kijyambere bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hano iwacu I Gicumbi, kuri 2a nezagaho ibiro 50 by’ingano, ariko ubu neza ibiro 200 by’ingano kuko amaterasi abika amazi mu butaka, ntabwoba bw’izuba ngo tuzarumbya.”

Umuyobozi w’ umushinga Green Gicumbi uterwa inkunga n’ikigega cya leta cyo kurengera ibidukikije, Bwana Kagenza Jean Marie Vianney, mu mahugurwa yahaye abanyamakuru bakora inkuru ku kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe watewemo inkunga n’ikigo The Global Green Growth Institute working with developing countries to achieve poverty reduction and inclusive sustainble economic growth (GGGI-Rwandan), yatangaje ko abagenerwabikorwa bamaze kuzamuka mu mibereho myiza no mu kwihaza mu biribwa kuko ubu babona umusaruro uhagije.
Ati: “Guhinga ku materasi bifite akamaro kanini mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko amaterasi abika amazi kandi akarusho ni uko abagenerwa bikorwa bacu tubaha imbuto z’ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe.”
Mu karere ka Gicumbi hamaze gukorwa amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitari 570 (570ha) n’amaterasi yikora ari ku buso bungana na hegitari 600 (600ha).